AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abahanzi batsindiye ibihembo muri Salax Awards 2019 bati ‘twarambuwe’, AHUPA iti ‘Ntitubanye neza’

Abahanzi batsindiye ibihembo muri Salax Awards 2019 bati ‘twarambuwe’, AHUPA iti ‘Ntitubanye neza’
16-09-2019 saa 09:48' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 2454 | Ibitekerezo

Amezi arenga ane arashize abahanzi batsindiye ibihembo mu irushanwa rya Salax Awards batarabona amafaranga yabo. Aba bahanzi barasaba kubona ubutabera, AHUPA itegura iri rushanwa yo ikavuga ko amafaranga yo kwishyura aba bahanzi ahari ko ahubwo hari ibikiganirwaho n’ impande zombi kugira ngo aya mafaranga yishyurwe mu buryo bukurikije amategeko.

Tariki 31 Werurwe 2019 nibwo mu mujyi wa Kigali yabaye umuhango wo guha ibikombe abahanzi nyarwanda bahize abandi mu irushanwa rya Salax Awards.

Mu minsi ine ishize nibwo umuhanzi Mani Martin yanditse ku mbuga nkoranyambaga ko Startimes na Ahupa ya Ahmed Pacifique zambuye abahanzi amafaranga yabo.

Yagize ati “Ikompanyi nka Startimes na AHUPA ya Ahmed Pacifique zambuye abahanzi b’ Abanyarwanda amafaranga y’ ibihembo bya Salax Awards 2019 zabemereye mu ruhame. Ibi koko bikwiye gucecekwa ? U Rwanda se nta nzego rugira zikurikirana abambuzi nk’ abo ?.

Bruce Melody watwaye ibihembo byinshi bya Salax Awards 2019 avuga ko kugeza ubu nta mafaranga arahabwa gusa ngo yakoze umuziki we neza adafite intumbero yo kuzahabwa amafaranga na Salax Awards. AHUPA igombwa kwishyura Bruce Melody miliyoni 2 n’ ibihumbi 400 kuko yatwaye ibihembo 3 birimo bibiri by’ agaciro nk’ ibihumbi 700 n’ ikindi gifite agaciro ka miliyoni 1.

Agira ati “Nta kintu nabonye, ngewe rero kiriya kintu (amafaranga) ntabwo ari cyo mba niteze cyane n’ iyo ngingo mba nsa n’ uwayirenze ndi mu bindi. Ntabwo biriya bintu nakoze bigatuma bampa ibihembo nabikoze ntekereza ko hari umuntu uzampa amafaranga nakoze nk’ uwikorera. Ntabwo nkibitindaho cyane ubwo bizakemuka mu zindi nzira cyangwa mu bundi buryo”.

Kuri instagram abahanzi n’ abanyamakuru bakora mu myidagaduro banenze abateguye Salax Awards ntibishyure abahanzi amafaranga babemereye.

Umuhanzi Danny Vumbi avuga ko abemereye aya mafaranga abahanzi byabyemeye mu ruhame ku bushake bwabo nta muntu ubibategetse.

Ally Soudy wabaye umuhanzi akaba n’ umunyamakuru w’ imyidagaduro ati “Sinzi icyo abantu bazakora ngo bamwe bamenye ko ibyo bakora bidusebereza / bikadusubiriza inyuma uruganda rwacu rwa Showbiz (ashyiraho akamenyetso karira) Ahmed koko”.

Mani Martin watowe na Salax Awards nk’ umuhanzi wahize abandi mu njyana gakondo asaba inzego nka polisi y’ u Rwanda , Minisiteri y’ umuco na siporo, RIB na RURA gukurikirana iki kibazo abahanzi bakabona ubutabera.

Umuyobozi wa AHUPA Ahmed Pacifique, ubwo yashyikirizaga igihembo Bruce Melody watowe nk’ umuhanzi w’ umwaka

Ahmed Pacifique, umuyobozi wa AHUPA isigaye itegura Salax Awards nyuma yo kwegurirwa ububasha na Ikirezi Group ya Emma Claudine avuga ko amafaranga yo kwishyura aba bahanzi batwaye ibihembo ahari.

Aganira na Isango Star yavuze ko aba bahanzi batambuwe nk’ uko babivuga ahubwo avuga ko aba bahanzi batinze kwishyurwa kuko impande zombi zitaremeranya ku kijyanye no gukata ku mafaranga y’ ibihembo 18% y’ umusoro.

Avuga ko umuhanzi Uncle Austin amafaranga ye yamaze kuyabona kuko yemeye gukatwa umusoro wa 18%.

Ahmed Pacifique akomeza avuga ko abahanzi badakwiye kwitwaza ko AHUPA yatinze kubishyura amafaranga yabo ngo bavuge nabi irushanwa rya Salax Awards.

Umuyobozi wa AHUPA yabwiye umunyamakuru ko adafite ikizere ko umwaka utaha Salax Awards izongera kuba kuko hari ikibazo hagati ya AHUPA n’ abahanzi kigomba kubanza gukemuka.

Agira ati “Amafaranga byanze bikunze agomba gusohoka kandi agomba kugera mu ntoki z’ abayatsindiye. Ubutaha Salax Awards ishobora kutongera biradusaba kubanza kwiyunga kuko ntabwo tubanye neza n’ abagenerwa bikorwa”

Ahmed avuga ko afite ikizere ko abahanzi nibamara guhabwa ibyo bemerewe bishoboka ko AHUPA yabiseguraho bakongera bakaganira nk’ inshuti.

Ibihembo bya Salax Awards byatanzwe bya mbere muri 2009, hahembwa abahanzi bakoze neza kurusha abandi muri 2008, kuva icyo gihe iri rushanwa ryabaye ngarukamwaka rihagarara muri 2014.

Muri Mutarama uyu mwaka wa 2019 nibwo Ikirezi Group yateguraga iri rushanwa yahaye AHUPA ububasha bwo gutegura Salax Awards, bituma iri rushanwa ryari rimaze imyaka 4 rihagaze ryongera gusubukurwa.

Urutonde rw’ abahanzi batsindiye ibihembo muri Salax Awards ya 2019

Uko ibihembo byatanzwe

Umuhanzi witwaye neza w’igitsina gore [Best Female Artist] : Queen Cha

Umuhanzi witwaye neza muri Gospel [Best Gospel Artist] : Israel Mbonyi

Umuhanzi ukizamuka [Best Upcoming Artist] : Yvan Buravan

Umuhanzi mwiza mu njyana gakondo : Man Martin

Itsinda ryitwaye neza [Best Music Group] : Active

Umuhanzi witwaye neza mu njyana ya RnB [Best RnB Singer] : Bruce Melodie

Umuhanzi witwaye neza mu njyana na Afrobeat [Best Afro beat Artist] : Uncle Austin

Umuhanzi witwaye neza mu njyana ya Hip Hop [Best Hip Hop Artist] : Riderman

Umuhanzi witwaye neza w’umugabo [Best Male Artist] : Bruce Melodie

Umuhanzi wahize abandi [Best Artist] : Bruce Melodie


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA