AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

Abahanzi 10 ba ‘Gospel’ barimo Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bahurijwe mu ndirimbo

Abahanzi 10 ba ‘Gospel’ barimo Israel Mbonyi na Prosper Nkomezi bahurijwe mu ndirimbo
15-08-2020 saa 12:38' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1216 | Ibitekerezo

Umuhanzikazi Uzamberumwana Oda Paccy wari umaze igihe yarashinze inzu itunganya umuziki ya ‘Ladies Empire Records’ yatangaje ko yamaze kuyigurisha ndetse ihita ihindurirwa izina ariko asigarana ‘Ladies Empire’ nk’umuryango ukora ibikorwa byo kwita ku bagore bafite ibibazo bishingiye ku ihohoterwa.

Uyu muhanzikazi yabisobanuye nyuma yo gusohora indirimbo yahurijwemo abahanzi 10 baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana “Narahinduwe”, byatangajwe ko yakorewe muri Classic Empire Records.

Oda Paccy uri mu bahanzi bafite izina rinini hano mu Rwanda yamamaye mu njyana ya Hip Hop ndetse ari mu bakobwa bayitangiye mbere mu gihugu.

Kuri ubu afite ibikorwa byinshi birimo Umuryango Ladies Empire ari nawo wari waratangije inzu ifasha abahanzi ya ‘Ladies Empire Record’, yatangiye mu 2019 aza kuyimurika mu ntangizo za Mata 2020.

Oda Paccy asobanura ko Ladies Empire ari umuryango ukora ibikorwa bitandukanye birimo ibyo gufasha mu buryo bwo kugira inama ndetse no gufasha abagore n’abakobwa bahuye n’ihohoterwa n’ibindi bikorwa bigamije kubaka ubushobozi bwabo.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko abantu batari basobanukiwe neza Ladies Empire kuko bari baziko ari studio gusa kandi ari Umuryango ufite ibikorwa byinshi byari birimo na Studio ya ‘Ladies Empire Records’.

Yakomeje agira ati “Muri Ladies Empire irahari izakomeza ibikorwa byayo ahubwo wenda icyo abantu bakwiye gusobanukirwa ni uko iyahindutse studio ari Classic Empire Records.”

Ni ukuvuga ko ibikorwa bijyanye n’ubuhanzi no gufasha abahanzi mu gutunganya ibihangano byabo haba mu buryo bw’amajwi n’amashusho bizakomeza gukorerwa muri Classic Empire Records.

Ati “Ibyagurishijwe ni ibyo bikorwa bijyanye n’umuziki naho ibindi bikorwa bya Ladies Empire bizakomeza nk’uko bisanzwe.”

Classic Empire Records yahise ishyira hanze indirimbo ‘Narahinduwe’ ihuriyemo abahanzi 10 b’ibyamamare mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Israel Mbonyi, Irimbere Christian ndetse na Prosper Nkomezi.

Harimo kandi Jonathan NGENZI, Sharon Gatete, Diane Nyirashimwe, Byiringiro Kadogo Eric (KINGDOM & HEALING), Sarah Umwamikazi , Nizeyimana Ahad (KINGDOM) ndetse na Rachel Uwineza.

Umva hano indirimbo indirimbo ‘Narahinduwe’ ya Classic Empire Records ifatanyije n’abahanzi ba ‘Gospel’

Oda Paccy kuri ubu uvuga ko ari gufasha by’igihe gito ubuyobozi bwa Classic Empire Record yavuze ko iyi ndirimbo bayikoze mu rwego rwo guhuriza hamwe abahanzi ba ‘Gospel’ kugira ngo bakora indirimbo nziza inogeye abakunzi babo.

‘Narahinduwe’ n’ubundi yakorewe muri Classic Empire Record ituganywa mu buryo bw’amajwi na X-on the Beat. Biteganyijwe ko n’amashusho yayo arasohoka mu bihe biri imbere nk’uko Oda Paccy yabitangarije UKWEZI.

Yakomeje agira ati “Twayikoze kugira ngo duhurize hamwe abahanzi ba ‘Gospel’ ndetse n’abakunzi babo kugira ngo tubahe indirimbo nziza kandi yo guhimbaza Imana.”

Bimwe mu bikorwa byaherukaga gukorerwa muri iyi studio ikiri ‘Ladies Empire Records’ harimo indirimbo yitwa ‘Ndaryohewe harije hamwe abahanzi batandukanye biganjemo impano nshya.

Umva hano indirimbo indirimbo ‘Narahinduwe’ ya Classic Empire Records ifatanyije n’abahanzi ba ‘Gospel’


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA