AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Umuyamakuru ufite izina rikomeye mu Rwanda yambitse umukunzi we Impeta

AMAFOTO : Umuyamakuru ufite izina rikomeye mu Rwanda yambitse   umukunzi we Impeta
3-08-2022 saa 07:19' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 2284 | Ibitekerezo

Umunyamakuru Emmalito ukorera imwe muri Televiziyo y’ibiganiro by’imyidagaduro mu Rwanda, yambitse impeta umukunzi we mu birori binogeye ijisho byabereye muri Kenya mu gace kazwiho ubukerarugendo.

Uyu munyamakuru witwa Murenzi Emmanuel uzwi nka Emmalito ukorera Isibo TV mu kiganiro Chapa Chapa, yambitse impeta umukunzi we witwa Umwali Liliane usanzwe atuye muri Canada.

Muri ibi birori byabereye ahantu hanogeye ijisho muri Kenya, Emmalito yasabye Umwali kuzamubera umugore, undi abimwemerera atazuyaje.

Emmalito yatangaje ko we na Umwali Liliane bamaze imyaka itanu bakundana kandi ko muri icyo gihe cyose urukundu rwakomeje gukura na bo bakarubagarira ku buryo igihe cyari kigeze cyo kugira ngo batera indi ntambwe ibaganisha mu kwibanira nk’umugore n’umugabo.

Avuga ko iki cyemezo cyo kumwambika impeta yagishyize mu bikorwa ubwo bari mu kiruhuko muri iki Gihugu cya Kenya mu gace kazwi nka Nyeri.

Emmalito usanzwe anafite inzu y’imideri yambika abakomeye mu Rwanda, avuga ko yiteguye kubana n’umukunzi we bakinjira mu munyenga w’urukundo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA