AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Umunyamakuru wa Radio 10 yambikiye impeta umukunzi we ku Kivu

AMAFOTO : Umunyamakuru wa Radio 10 yambikiye impeta umukunzi we ku Kivu
15-03-2021 saa 07:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 3952 | Ibitekerezo

Horaho Axel usanzwe ari Umunyamakuru w’ibiganiro by’imikino kuri Radio 10, yambitse impeta umukunzi we Masera Nicole mu muhango wabereye ku Kiyaga cya Kivu.

Uyu munyamakuru yari aherutse guca amarenga iby’iki gikorwa, ubwo yajyaga kwakira uyu mukunzi we usanzwe uba muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Iki gikorwa cyo kumwambika impeta cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 14 Werurwe 2021, cyabereye kuri Kivi Serena Hotel iherereye ku nkengero z’ikiyaga cya Kivu.

Inshuti za hafi z’uyu munyamakuru, zivuga ko n’indi mihango yo kubana nk’umugore n’umugabo kuri aba bombi, yegereje kuko bari mu myiteguro ndetse ko ari bimwe mu byazanye uriya mukunzi wa Axel.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA