AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : The Ben yasinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya ’Belaire’

AMAFOTO : The Ben yasinye amasezerano yo kwamamaza ikinyobwa cya ’Belaire’
17-06-2018 saa 20:36' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 5296 | Ibitekerezo

Kuri iki Cyumweru tariki 17 Kamena 2018, nibwo umuhanzi The Ben yinjiye mu rutonde rw’ibyamamare muri muzika y’Isi byamamaza ikinyobwa cya Belaire nyuma yo gusinya amasezerano y’amezi atandatu ashobora kongerwa akagera ku mwaka yamamaza iki kinyobwa mu Rwanda (Brand Ambassador).

Amasezerano hagati ya The Ben n’abahagarariye Luc Belaire muri Afurika y’Uburasirazuba yasinyiwe i Kigali nyuma y’igihe kigera ku mwaka bombi bari mu biganiro ku birebana n’ibigomba kuba bikubiye muri ayo masezerano bagiranye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru nyuma gato yo gushyira umukono kuri aya masezerano, The Ben yavuze ko kuri we ari iby’agaciro kuba agiye gukorana n’ikinyobwa cya Belaire ndetse avuga ko azahagararira neza abamuhaye akazi.

The Ben kandi yavuze ko mu bikubiye mu masezerano harimo kuba uyu muhanzi asinye gukorana na Belaire mu gihe cy’amezi atandatu ariko ashobora kuvugururwa akagirwa umwaka.

Yanavuze kandi ko ibijyanye n’amafaranga azajya ahabwa cyangwa imbumbe yayo bemeranyijwe ko adatangazwa ahubwo ari kimwe mu biguma hagati y’umukozi n’umukoreshaThe Ben yamaze gushyira umukono ku masezerano ajyanye no kwamamaza iki kinyobwa mu Rwanda

Abahagarariye iki kinyobwa muri Afurika y’Uburasirazuba babwiye itangazamakuru ko bajya kurambagiza The Ben no kwifuza gukorana nawe ari uko bamubonyemo umuhanzi ukomeye kandi ukunzwe mu gihugu cye no mu karere ka Afurika y’Uburasirazuba ku rwego baba bifuza.

Bivuze ko kuba The Ben yatangiye kwamamaza iki kinyobwa cya Belaire kiratangira gucuruzwa mu buryo bwaguye hano mu Rwanda aho The Ben azajya agira uruhare mu gushishikariza abantu kunywa kuri iki kinyobwa abinyujije mu ndirimbo ze, mu bitaramo ndetse no mu biganiro agirana n’ibitangazamakuru bitandukanye.

Iyi nzoga yo mu bwoko bwa Champanye yengerwa mu Ntara ya Alpes-Cotes d’Azur mu Majyepfo y’Ubufaransa ikaba ari imwe mu nzoga ziharawe ndetse zinakunzwe cyane n’ab’ingeri zose by’umwihariko urubyiruko ahanini biturutse ku kuba yamamazwa n’ibyamamare.The Ben yasinye amasezerano y’amezi atandatu ngo ashobora kongerwa akera ku mwaka cyangwa ukanarengaUmuyobozi uhagarariye ibikorwa byo kwamamaza iki kinyobwa mu karere ka Afurika y’UburasirazubaMuyoboke Alex nawe yari yaje kwihera ijisho iby’aya masezerano The Ben yagiranye na Belaire


AMAFOTO : Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA