AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Safi Madiba yasezeranye n’umukunzi we Judith, umutekano wari wakajijwe

AMAFOTO : Safi Madiba yasezeranye n’umukunzi we Judith, umutekano wari wakajijwe
1er-10-2017 saa 17:18' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 13177 | Ibitekerezo

Umuhanzi Niyobikora Safi yasezeranye kubana akaramata imbere y’Amategeko na Niyonizera Judith kuri iki Cyumweru Tariki 01 Ukwakira 2017. Ubu bukwe bukaba bwari bucungiwe umutekano udasanzwe kuburyo bwatashywe n’abari babutumiwemo gusa abandi barakumirwa.

Uyu muhango wo gusezerana imbere y’amategeko hagati y’aba bombi wabereye mu Murenge wa Remera, akarere ka Gasabo, Umujyi wa Kigali. Safi wamenyekanye muri muzika mu Itsinda rya Urban Boys byari bimaze igihe bivugwa ko agiye kubana n’uyu Niyoyizera Judith ndetse hakaba hari hashize iminsi batumiye inshuti n’imiryango kuzaza kwifatanya nabo muri ibi birori

Nyuma y’iyi mihango yo gusezerana hategerejwe ibindi birori byo gusaba no gukwa nabyo biraba kuri uyu mugoroba

Safi Madiba yamaze gusinya ko yemeye kuzabana akaramata na Niyoyizera

Niyoyizera Judith nawe yabisinyiye ko azabana na Niyibikora Safi

Amafoto : Inyarwanda


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA