AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Mico The Best mu irangamimerere ntakiri ingaragu, Yasezeranye mu mategeko

AMAFOTO : Mico The Best mu irangamimerere ntakiri ingaragu, Yasezeranye mu mategeko
20-08-2021 saa 12:17' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2077 | Ibitekerezo

Umuhanzi Turatsinze Prosper uzwi nka Mico The Best yamaze gusezerana mu mategeko n’umukunzi we Clarisse ubu bombi bakaba ari umugore n’umugabo mu irangamimerere ry’u Rwanda.

Mu ntangiro z’ukwezi gushize tariki 04 Nyakanga 2021, Mico The Best yari yambitse impeta umukunzi we Clarisse bamaranye umwaka bakundana amusaba kumubera umugore, undi na we abimwemerera atazuyaje.

Nyuma y’icyo gihe, Umuhanzi Mico The Best yatangiye kwerura iby’uyu mukunzi we, avuga ko yamukundiye kuba yicisha bugufi kandi ko yujuje ibyo yifuzaga ku mukobwa wamubera umufasha.

Mu minsi micye ishize kandi tariki 08 Kanama 2021, Mico The Best yari yatumye abamuhagarariye gufata irembo mu muryango wa Clarisse bitegura kurushinga.

Ibi byanahamijwe na ba nyiri ubwite ubwo yaba Mico The Best n’umukunzi we Clarisse bashyiraga ku mbuga nkoranyambaga amafoto agaragaza abo mu muryango w’uyu muhanzi barimo mushiki we ndetse n’abo ku ruhande rwa Clarisse barimo Nyina bari mu misango yo gufata irembo.

Nyuma y’iki gikorwa cyakozwe mu ibanga rikomeye, ubu uyu muhanzi uri mu babimazemo igihe mu Rwanda, yamaze gusezerana mu mategeko na Clarisse we bitegura no gukora ubukwe bwo mu rusengero.

UBWO YAMWAMBIKAGA IMPETA

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA