AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Irebere uburanga n’ikimero ndyoherajisho by’umukobwa uri mu rukundo na David Bayingana

AMAFOTO : Irebere uburanga n’ikimero ndyoherajisho by’umukobwa uri mu rukundo na David Bayingana
15-09-2021 saa 11:11' | By Editor | Yasomwe n'abantu 5199 | Ibitekerezo

Uburanga n’ikimero bihebuje by’Umukobwa Ashante Lydie uzwi nka Queen Lydie uri mu rukundo n’Umunyamakuru David Bayingana, bikomeje kugarukwaho na benshi bavuga ko uriya mukobwa afite ubwiza bwihariye.

Ikinyamakuru Isimbi cyemeza ko uriya mukobwa Ashante Lydie cyangwa Queen Lydie wakundanyeho n’umuhanzi Davis D, ubu ari mu rukundo na David Bayingana ndetse ko rumaze igihe atari urw’ejo cyangwa ejobundi.

Amakuru avuga ko aba bombi birinze ikintu na kintu cyatuma n’abantu bakeka ko bakundana, aho no ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram nta n’umwe ukurikira undi, gusa ni mu ijoro ryakeye Queen Lydie yashyize kuri Instagram Stories ye amashusho ari kumwe na Bayingana muri Kigali Arena ubwo ikipe y’igihugu y’u Rwanda ya Volleyball mu bagore yari imaze gutsinda Nigeria babyina intsinzi.

Aya mashusho na Bayingana David akaba yahise ayakorera repost kuri Instagram Stories ye.

Bayingana David wakoze ubukwe na Kezie Teriteka muri 2013 nibwo ariko bakaza gutandukana, asanzwe ari umubyeyi w’umwana umwe w’umuhungu yabyaranye n’uriya mugore batandukanye.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA