Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 30 Ugushyingo, i Paris mu Bufaransa habereye ibirori ngarukamwaka by’imideli bikomeye ku Isi “Victoria’s Secret fashion show”, byagaragayemo imyambarire idasanzwe ndetse bikaba byanitabiriwe n’abahanzi b’ibyamamare batandukanye.
Ibi birobi byitabiriwe n’abanyamideli baturutse mu bihugu bitandukanye ku Isi, hagaragayemo ibyamamare byamenyekanye cyane mu myambarire idasanzwe nka Kendall Jenner, Alessandra Ambrosio, umunya California Jasmine Tookes, Irina Shayk ndetse n’abavandimwe Gigi Hadid na Bella Hadid bazwi cyane mu myiyerekano y’imideli.
Ibi birori by’abanyamideli b’ibyamamare ku Isi bageraga kuri 5, byitabiriwe n’abantu benshi cyane bari baturutse imihanda yose baje kwihera ijisho imyambarire igezweho ndetse n’imyiyerekano y’aba bakobwa.
Abitabiriye ibi birori basusukijwe n’abahanzi b’ibyamamare batandukanye barimo Lady Gaga, The Weeknd ndetse na Bruno Mars .
Daily Mail yatangaje ko ibi birori byashimishije abantu kurusha ibindi byose bijyanye n’imyiyereko y’imideli yabaye mu myaka ishize, kuko ababyitabiriye bagaragaje ko baryohewe cyane n’uburyo aba bakobwa bari bambaye ndetse ko n’imyiyereko yabo yagaragaje ubuhanga buhambaye.