AMAKURU

UKWEZI
Canal+ desk

AMAFOTO : Ba Nyampinga bacyuye igihe barahigura imihigo, abahatanira ikamba nabo bahigira ibyo bazageraho

AMAFOTO : Ba Nyampinga bacyuye igihe barahigura imihigo, abahatanira ikamba nabo bahigira ibyo bazageraho
18-02-2018 saa 19:44' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 4101 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 18 Gashyantare 2018, kuri Golden Turip hotel , I Nyamata mu karere ka Bugesera hari kubera igikorwa cyiswe ‘Igitaramo Mvarugamba na Njyarugamba’ gihuza abakobwa babashije kujya mu mwiherero umwaka ushize wa 2017, ndetse n’abawurimo kuri ubu ari nabo barimo guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018.

Abakobwa 15 nibo bavuye ku rugamba mu gihe abakobwa 20 aribo barajya ku rugamba kuri uyu mugoroba. Abavuye ku rugamba bagiye kugaragaza uko uru rugamba rwagenze aho barahigura ibyo bari barahigiye kuzageraho mu gihe cy’umwaka.

Ku rundi ruhande abakobwa 20 bari guhatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda muri uyu mwaka nabo bagiye guhiga bagaragaze imigabo n’imigambi ukubiyemo ibyo bazageraho mu gihe cy’umwaka, muri aba harimo uzegukana ikamba, ibisonga be bibiri ndetse n’abandi bose basigaye.

Mu Mafoto : Kurikira uko iki gikorwa kiragenda umunota ku munota

Ba Nyampinga bacyuye igihe batangiye kugera i Nyamata kuri Golden Turp ahagiye kubera iki gikorwa cy’igitaramo Mvarugamba na Njyarugamba

Miss Uwase Hirwa Honorine wakanyujijeho umwaka ushize mu irushanwa rya Nyampinga aho yari afite akabyiniriro ka’ Igisabo’, nawe yageze i Nyamata aho aje guhigura ibyo yari yarasezeranyije

Miss Kalimpinya Queen, umwe mu bakobwa bahataniraga ikamba umwaka ushize wa 2017, nawe aje guhugura ibyo yari yarahize

Miss Umutoniwase Linda nawe yageze kuri Golden Turp aje guhigura

Aba ni bamwe mu bahataniraga ikamba rya Nyampinga umwaka ushize wa 2017 (Ryatwawe na Miss Iradukunda Elsa), bageze kuri Golden Turip bafata agafoto k’urwibutso bamwe ntibari baherukanye

Ahagiye kubera iki gitaramo hateguwe mu buryo bwa Kinyarwanda

Updates : Ku isaha ya saa 8:15Abakobwa 20 basanzwe bari mu mwiherero batangiye kugera mu cyumba cy’ahagiye kubera igitaramo

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Itorero, Bamporiki Edouard nawe yitabiriye iki gikorwa

Updates : Ku isaha ya saa 8:30, Abakobwa bari bahataniye ikamba umwaka ushize batangiye guhigura imihigo y’ibyo bari barahize.

Ubanje ni Miss Uwase Hirwa Honorine uyu yanabaye Miss Populality ; Atangiye agira ati "Nteye ishema no kugaruka ahantu hampaye umurongo w’ubuzima, urugendo rwange njya kwinjira muri Miss Rwanda kugeza uyu munsi nje kubasangiza uko urugendo rwange rwari ruhagaze"

Ashimiye abaterankunga bafatanya na Rwanda Inspiration Back Up itegura irushanwa ndetse ari nabo bamufashije kugera ku byo yagezeho.

Avuga ko yinjiye mu irushanwa ashaka gukabya inzozi zo kuba Miss Rwanda ariko ntiyabigezeho ariko ngo ibyo hagezeho byose.

Miss Honorine kandi yasabye abakobwa bahatanira iri kamba muri uyu mwaka kwirinda gutegereza

Yashakaga guteza imbere abahinzi n’aborozi avuga ko atari kuberaho wenyine, ikindi kandi ngo hari abandi yabonaga babikora ariko akabona bidahagije
Yari afite umushinga kandi wo gukangurira abanyarwanda kwisobanukirwa ngo bamenye abo ari bo , ikindi kandi ngo yari uguteza imbere kurinda no gusigasira amashyamba n’ibindi bifasha mu buhinzi n’ubworozi.

Asoje avuga ko uwifuza kumenya byinshi ku rugendo rwe ni uko yazamwegera.

Miss Uwase Hirwa Honorine ’Igisabo’ amaze kugaragaza ibyo yagezeho muri iki gihe cy’umwaka

Miss Kalimpinya Queen, niwe ukurikiye Hirwa Honorine, aho yavuze ko amaze kubona ingaruka nyinshi ziturukaku bumenyi budahagije maze kubona abaterwa inda zitateguwe, abava mu mashuri ndetse n’abana bava mu mashuri n’ibindi

Ati “Ngewe Kalimpinya Queen, nahize kuzafasha gushing amatsinda akangurira akanigisha ku buzima bw’imyororokere mu bigo by ;’amashuri ibyo bagezweho”

Yunzemo ati "Nasuye akarere ka Gisagara nk’akarere nkomokamo, nganira n’urubyiruko ku gukunda igihugu , kavukire yabo muri rusange"

Nafatanyije n’abanyeshuri bibumbiye mu muryango AERG Iwacu, turemera umubyeyi utifashije w’inshike mu karere ka Bugesera, aha twanatanze ibiganiro bikangurira kurwanya Ingengabitekerezo ya Jenoside.

Uyu kandi ngo yafatanyije n’abantu batandukanye m,u gikorwa cyari kigamije kuzamura impano z’urubyiruko ‘National Street Dance Competion’ aho bana

Yanashimiye umubyeyi we umubyara ndetse n’inshuti ze zamufashije mu kugera kuri ibi byose akanashima RALC, Rwanda Inspiration Back Up, ndetse akanashima itangazamakuru

Yasabye ko harushwaho kunoza ingamba zo gukurikirana ba Nyampinga avuga ko imishinga yabo bose baba bafite iramutse ikurikiranwe yazafasha mu kubaka igihugu.

Miss Kalimpinya Queen, nawe amaze kuvuga ibyo yagezeho

Umutoniwase Linda yabaye igisonga cya mbere , Miss Rwanda 2017, rwari urugendo rurerure kandi rutoroshye muri make nakoze bike bishoboka, nari narahize kuzafasha abakora akazi ko mu rugo mu buryo bakwiga uko babyaza umusaruro amafaranga bahembwa buri kwezi. Ntabwo nabigezeho neza ariko nabashije gushing amwe mu matsinda mpereye mu mudugudu ntuyemo

Yashinze koperative ikoreramo urubyiruko kuva ku bafite imyaka 16 kugeza ku bafite 35, iyi koperative Keey of Saving for Investiment, avuga ko bihaye intego aho bagenda babika amafaranga make make bakazayakoramo umushinga

Yubakiye ubwiherero abatishoboye mu karere ka Nyarugende, avuga kandi ko yahagarariye u Rwanda muri Miss University abasha kuza mu icumi ba mbere

Yabwiye ba Nyampinga ko n’ubwo bo bacyuye igihe ari imbaraga z’igihugu ati “Imihigo muzahiga ntimuzarindire ko hari uzaza kubafasha nimwe muzagira uruhare mufata iya mbere”

Umutoniwase Linda, Nawe amaze kugaragaza ibyo yagezeho

Shimwa Gelda, niwe ukurikiyeho avuga ko urugendo bakoze nka ba Nyampinga rukomeye

Ati “Ntaratangira urugendo rwose rwa Miss Rwanda, natekerezaga ko gukora ibintu biba byoroshye cyane iyo wambaye ikamba"

mbere y’uko mvuga ibijyanye n’urugendo rwanjye nagira inama ba Nyampinga bakiri muri Boot Camp gukura kuko ugera hariya hanze ugasanga ibyo wibwira biratandukanye, Mukure, mwige gukura ubwo uwumva yumvishe

Avuga ko yari yarahize kuzashyiraho inzu y’abanyabugeni, muri iki gihe cy’umwaka ngo yagerageje kuganira n’abanyabugeni batandukanye

Avuga ko yasubye abanyeshuri bo mu Majyaruguru ku ishuri rya GS Rulindo abaganiriza ku kibazo cy’uko urubyiruko ruta amashuri kubw’impamvu zitandukanye, abatwara inda zitateganyijwe kubw’izo mpamvu.

Avuga ko nyuma yasuye abanyeshuri bo muri Camp Kigali, aha yavuze ko yasize ashinze Club ibyina imbyino za Kinyarwanda ndetse asiga batoye Perezida wayo.

Uyu kandi yavuze ko mu mpera z’Iki Cyumweru yasuye abanyeshuri bo mu Ntara y’Uburasirazuba aganiriza abo muri GS St Aloys abaganiriza ku kugira intego wihaye ukamenya no kuyikurikirana kugeza usoje ukamenya imbogamizi uko uzitaho kugira ngo ubutaha ibyabaye ntibyongere kukubaho.

Yavuze ko urugendo rwe rwo kuzenguruka igihugu aganira n’ingeri zitandukanye ruzarangira mu kwezi kwa Werurwe kandi avuga ko n’inzu y’abanyabugeni azagera ubwo ayubaka

Shimwa Gelda, Uvuga ko hari byinshi atarageraho ariko azakomeza gukora

Miss Iradukunda Elsa, ari nawe Nyampinga w’u Rwanda niwe uherutse avuze ko yari yahize kuzateza imbere Made In Rwanda aho yavuze ko yagerageje kugirana ibiganiro n’abafite inganda ndetse anagerageza kuganiriza ab’ingeri zitandukanye mu gukunda ibikorerwa mu Rwanda

Ati “Nabonaga abanyarwanda twifitemo impano ariko tukitinya ni muri urwo rwego nari nahize kuzareba abo bantu tugifite izi mpano ariko tukitinya , narabikoze nasuye inganda zikora ibintu bitandukanye birimo imyambaro, amavuta n’ibindi".

Avuga ko yaganiriye na banyir’izi nganda ku bijyanye n’ubuziranenge bw’ibyo bakora abakangurira kugira umuco wo guhanga udushya,

Yanasuye kandi urubyiruko abakangurira gukunda Made In Rwanda, avuga ko atashatse ko Made In Rwanda yakorwa mu Rwanda gusa ahubwo yaganiriye n’abo mu bihugu birimo Germany, Swed n’Ubushinwa aganira n’abo muri Diaspora abakangurira gukunda ibyo mu Rwanda.

Yavuze ko Made in Rwanda ari ikintu kinini avuga ko ari ibintu agikomeje gukora.
Yafashije abatishoboye, Rusamaza Primary School afasha abana 11 biga mu waka wa mbere aho abafasha mu myaka 6 akazajya abagenera ibyo umwana akenera nawe agatanga umusanzu nka Nyampinga w’u Rwanda.

Miss Rwanda 2017 Iradukunda Elsa, avuga ko yageze kuri byinshi muri iki gihe cy’umwaka

Updates : Ku isaha ya saa 9:20, abakobwa 20 nibo batangiye kugaragaza imihigo y’ibyo bazageraho muri uyu mwaka wa 2018,.

Uburyo biri gukorwamo hari kubanza itsinda ry’abantu 10 nibo bagiye kubanza kugaragaza imihigo yabo nyuma haze kujyaho irindi tsinda ry’abakobwa 10.

Ishimwe Noriella, niwe wari uhagarariye iri stinda rya mbere yigishijwe kumenya u Rwanda aho yamenyeye inking z’umuco zizageza u Rwanda n’abanyarwanda ku cyerekezo kirambye.

Avuze ko amaze kubona ko gakondo y’u Rwanda yateshejwe agaciro n’abakoroni ndetse bikavamo na Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Yavuze ko azafatanya na ba Nyampinga kuzahigura imihigo yo kurangwa n’indangagaciro.

Itsinda rya mbere ryari riyobowe na Noriella

Itsinda rya Kabiri rihagarariwe na Liliane Iradukunda,

Ati “Maze igihe mpambwa amahugurwa Amfasha kuba Nyampinga ubereye u Rwanda binyuze mu biganiro binyuranye, imyeyereko n’imyitozo ngororamubiri
Maze kubona ko indangagaciro

Amateka u Rwanda rwagiye ruhura n’ibibazo bikomeye rukarwanirirwa n’abana barwo
Nzaba intangarugero mu rubyiruko ururi mu Rwanda no mu mahanga.

Avuze ko azafatanya na ba Nyampinga kwesa imihigo.

Itsinda rya kabiri ryari riyobowe na Liliane

Ubu igikorwa cy’imihigo kirarangiye iri tsinda naryo riri gushyira umukono kuri iyi mihigo bahize

Updates : Ku isaha ya saa 9:30 ; Umuyobozi mukuru w’Itorero ry’Igihugu, Bamporiki Edouard ari kugeza ijambo ku bitabiriye iki gikorwa aho ari gutanga impanuro kuri aba ba Nyampinga bacyuye igihe ndetse n’abari guhatanira ikamba

Iki gikorwa cy’igitaramo Mvarugamba na Njyarugamba gisojwe n’ijambo rya Bamporiki uyubora Itorero ry’Igihugu, ari nawe wari umushyitsi mukuru

Ishimwe Dieudonne, Umuyobozi wa Rwanda Insporation Back up itegura Miss Rwanda

AMAFOTO : Mugabo Paccy


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA