AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

AMAFOTO : Ange Kagame na Belise Kariza mu bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Adekunle Gold

AMAFOTO : Ange Kagame na Belise Kariza mu bitabiriye igitaramo cy’amateka cya Adekunle Gold
6-11-2021 saa 09:19' | By Editor | Yasomwe n'abantu 7343 | Ibitekerezo

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 05 Ugushyingo 2021, Umujyi wa Kigali wongeye kuba iwabo w’ibinezaneza by’ibitaramo aho habaye icy’amateka cy’Umunya-Nigeria Adekunle Gold wataramiye abakitabiriye barimo Ange Ingabire Kagame.

Ni igitaramo gisa nk’igifunguye ibindi bikomeye kuva COVID-19 yagenza amaguru macye bigatuma ibirori nk’ibi bikomorerwa.

Mu mbuga ngari ya Canal Olympia ku i Rebero, ahabere iki gitaramo, ibyishimo byari byose mu bakitabiriye kubera uburyo abahanzi bakiririmbyemo babasusurukije.

Abahanzi nyarwanda barimo Kenny Sol na Gabiro Guitar barirmbye indirimbo zabo zikunzwe na benshi muri iki gihe bituma abiganjemo urubyiruko bari bakitabiriye batangira kubyina ivumbi riratumuka.

Ubwo hatangazwaga ko umuhanzi w’ikirangirire Adekunle agiye gusesekara ku rubyiniro, ibintu byatangiye guhindura isura biza kuba akarusho ubwo yahasesekaraga.

Uyu muhanzi wo muri Nigeria yaririmbye indirimbo yitwa Pretty girl yakoranye na Patoranking, ‘Before you wake up’, ‘Okay’ n’izindi, zose yaziririmbaga abantu bose babyina.

Ari ku rubyiniro hari aho yageze ati “Ni ku nshuro ya mbere nkoreye igitaramo i Kigali, kandi ni ku nshuro ya mbere ngeze i Kigali. Mwakoze kuza kunshyigikira. Umutima wanjye uranyuzwe.”

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA