Abantu 39 barimo Abanyamakuru Nizeyimana Philbert uzwi nka Phil Peter na Mugenzi we Murindahabi Irene ndetse n’umuhanzi Social Mula, beretswe itangazamakuru nyuma yo gufatwa barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Aba bantu 39 bafatiwe mu Rugando mu Mujyi wa Kigali ubwo bari mu gikorwa cyo gufata amashusho y’umuhanzi Social Mula.
Mugwaneza Lambert uzwi nka Social Mula yabwiye itangazamakuru, yavuze ko we yari afite uruhusa ariko ko bamwe mu bo bari kumwe bo batari barufite.
Avuga ko ikosa rikomeye bakoze ari ukurenza amasaha kuko bafashwe igihe cyo kugera mu rugo cyarenze.
Murindahabi Irene uzwi nka M.Irene unakunze kujya mu bikorwa nk’ibi byo kwerekana abafatiwe mu makosa yo kurenga ku mabwiriza, yavuze ko batarenganye kuko mu Rwanda nta muntu urengana.”
Yakomeje agira ati “Impamvu turi hano ni uko twakoze amakosa, twibeshya cyane ku mpushya duhabwa, kuba urufite uri kumwe n’abatarufite ntibivuze ko utakoze amakosa.”
Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abaturarwanda ko kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bigomba gukorwa 100% ntihabeho kwirara.
Ivu kandi ko hari ibikorwa bikibujijwe nk’amateraniro y’abantu benshi batari mu bikorwa byakomorewe, gukora ibirori bihuza abantu benshi kandi batubahirije amabwiriza arimo guhana intera ndetse n’ibindi.
UKWEZI.RW