Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 9 Gashyantare 2018, nibwo abakobwa 20 batsinze amajonjora ya nyuma ya Miss Rwanda 2018 bahagurutse I Kigali berekeza I Nyamata, kuri Hotel Golden Turip aho bagiye kumara igihe cy’Ibyumweru bibiri bari mu mwiherero (Boot Camp).
Abakobwa 20 batsinze ijonjora rya nyuma baraye I Nyamata aho bagiye kumara igihe kingana n’ibyumweru bibiri mu bikorwa bijyanye no kubigisha imyitwarire ikwiye kuranga Nyampinga, aho bazaba banahabwa amasomo atandukanye
Aba bakobwa baturtse iwabo bahurira i Kigali ahakorera Inteko Nyarwanda y’Umuco n’Ururimi niho aba bakobwa bose bahuriye mbere yo guhaguruka i Kigali.
Bamwe bari baje baherekejwe n’inshuti n’abavandimwe babageza i Kigali aho bagombaga guhagurukira berekeza i Nyamata
Abakobwa bageze i Kigali babanje kujya kwerekwa imodoka izahembwa uzegukana iri kamba
Kuva i Kigali bajya i Nyamata bari baherekejwe na Polisi y’u Rwanda
Abakobwa bageze mu byumba bagomba kuzajya bararamo muri iyi Hotel barimo gusasa
AMAFOTO : Mugabo Paccy