AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa REG

Ibaruwa ifunguye Joriji Baneti yandikiye umuyobozi wa REG
8-05-2016 saa 06:50' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 7157 | Ibitekerezo 12

Bwana muyobozi w’ikigo dukesha urumuri n’umwijima rimwe na rimwe kuko amashanyarazi yanyu ajya aba imbonekarimwe, mbandikiye ngirango mbagezeho ibibazo byanjye ariko birimo n’ibyifuzo n’ibitekerezo.

Bwana muyobozi, reka mbanze ngusobanuze bimwe mu bincanga ku bijyanye n’amazina y’ikigo muyobora, kandi ntugirengo ni uko Joriji ndi injiji, ahubwo mbona natwe mutujijisha, kugirango ahari tutazajya tumenya aho tubariza.

Mubazi (Cash power) y’umuturanyi wanjye yanditseho Electorogaz, iyanjye yanditseho EWSA, none ahubwo ikigo musigaye mukita REG, mukandi kanya ngo ni EUCL, numva bintera muzunga, sinjya nanamenya aho bitandukanira, gusa byose bihurira ku kuba bitanga serivisi zishimwa na bacye.

Reka ndase ku ntego nkwibarize ibya REG, ibijyanye no kuducanga mu mazina uzabimbwira ubutaha. Akabazo k’amatsiko nagize, kuki iyo imvura iguye tujya mu bwigunge bwo kubura umuriro kandi ari bwo tuba tuwukeneye, byaba koko biterwa n’uko muhita muwanura ngo utanyagirwa nk’uko njya mbyumva ? Ariko nanone ndongera nkibaza nti kuki Mobisol itajya iwanura kandi yo itanga ukomoka ku mirasire y’izuba ? Aha rwose muzansobanurire, kuko biratubabaza cyane tumenye impamvu twanyurwa. Ubundi se niba muwanura kuki mutajyana uwo ku mihanda gusa, ngo uwo mu mazu yacu usigare ko ho hatava ?

Hari akandi kabazo k’amatsiko nagize ariko ! Ko iyo ibibazo bivutse mutubwira ngo abatekinisiye banyu bagiye kubikoraho bikemuke, burya mbese bakora ari uko ibibazo byavutse ? Kuki se batajya babikoraho mbere hose, birinda ahubwo ko duhora mu kizima ? Aha numva mukwiye kuhasuzuma neza, kuko tujya turara mu kizima tutabuze amafaranga, ahubwo kugura umuriro byanze ngo abatekinisiye banyu barimo kubikemura.

Cyakoze nsoza, nagirango mbashimire rwose muri abanyabwenge ! Mwabonye twinubira amafaranga y’ubukode bwa mubazi twishyuraga buri kwezi, muhitamo kubukuraho ariko igiciro cy’amashanyarazi mukagihanika, aho rwose mwatweretse umujyi ! Ariko nanone mbibarize, ko gahunda y’ubuyobozi bw’igihugu ari ukugeza amashanyazi kuri bose, REG yaba izirikana ko umukene Leta yishyurira mituwele, atabasha kwigurira uwo muriro ? Erega burya hari n’abatibonera ubushobozi bwo gucana agatadowa, rwose guhanika ibiciro by’amashanyarazi hari abo byashegeshe.

Hari n’ibindi byinshi nifuzaga kubabaza, ariko iyi baruwa yanjye nayandikiraga kuri mudasobwa igendanwa none ndabona igiye kunzimana, kandi umuriro hano iwacu muheruka kuwuduha ejobundi, reka nsoze itanzimana ntarohereza ubu butumwa ku kinyamakuru ukwezi.com, kugirango nabo bazabubangerezeho, ibindi nzabikomeza ubutana twabonye umuriro.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 12
BUDODO Kuya 20-02-2022

jorije numuhanga ahubwo

BUDODO Kuya 20-02-2022

jorije numuhanga ahubwo

Alice Kuya 9-09-2017

Jorji uraKoze nkatwe musanze byaratuyobeye nigute bafungira umuntu umuriro ngo kuko yanze ko nugenzi awucisha hejuru yinzu ye.bakakubwirako wawufashe muburyo butenewe kdi bagaca inyuma bakakubwirako nimwumvikana barawufungura ubwo niki kihishe inyuma

Alice Kuya 9-09-2017

Jorji uraKoze nkatwe musanze byaratuyobeye nigute bafungira umuntu umuriro ngo kuko yanze ko nugenzi awucisha hejuru yinzu ye.bakakubwirako wawufashe muburyo butenewe kdi bagaca inyuma bakakubwirako nimwumvikana barawufungura ubwo niki kihishe inyuma

John Kuya 19-05-2016

hhhhhh ahubw joriji yigendere mu nteko kbsa.. kuko ibibazo by abaturage ndabona abizi kbsa.

Kibibi Kuya 11-05-2016

Ahubwo ndabonananjye ndibuhindure izina nkibera Joriji !
arasobanutse kweli !

tango Kuya 10-05-2016

joliji ubaza ibibazo BYU ubwenge rwose nibwo bakwita injiji

Niyonkuru Ezechiel Kuya 8-05-2016

urakoze rwose baraducanga kuko iwacu i Ruramira mur Kayonza bakurikije umuhanda ahandi barahareka.

Niyonkuru Ezechiel Kuya 8-05-2016

urakoze rwose baraducanga kuko iwacu i Ruramira mur Kayonza bakurikije umuhanda ahandi barahareka.

uwiduhaye maurice Kuya 8-05-2016

Arko rero byo biranababaje bagabanyijemo ibice 2 ngo niho bizakemuka ahubwo birushaho kuba bibi mwikosore kbs niba umuriro udahagije mubyaro mubahe mobisol

alain Kuya 8-05-2016

ahahahh
ariko joriji rwose nibadusobanurire ukuntu banura umuriro biratangaje

urakoze kutubariza

subika Kuya 8-05-2016

sha uramubajije kandi nanjye urambarije ikibazo nagusubiza uzangaye.
dore aho nibereye

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA