AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Hagiye kuba ubwirakabiri buzagera no mu Rwanda

Hagiye kuba ubwirakabiri buzagera no mu Rwanda
15-05-2022 saa 11:19' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 7893 | Ibitekerezo

Abahanga mu by’isanzura batangaje ko kuwa Mbere tariki 16 Gicurasi 2022 hirya no hino ku Isi hazagaragara ubwirakabiri bw’ukwezi (Lunar eclipse) buzatuma uwo munsi kugaragara gusa nk’ukwatukuye cyangwa se gufite ibara ry’amaraso ibizwi nka ‘blood moon’.

Ubwirakabiri bw’Ukwezi buba igihe kwanyuze inyuma y’Isi kugakingirizwa nayo bigatuma imirasire y’izuba itakugeraho neza ndetse kugahindura ibara.

Biteganyijwe ko mu bice bimwe by’Isi ubu bwirakabiri bugaragara kuri iki Cyumweru mu gihe ahandi buzagaragara kuwa Mbere. Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ho ubu bwirakabiri bushobora kuza kumara igihe kinini.

Biteganyijwe kandi ko kuri uwo munsi ukwezi kuzagaragara ari kunini kurenza uko byari bisanzwe ibizwi nka ‘super Moon’. Ibi biterwa n’uko kuza kuba kwegereye Isi kurushaho.

Umuhanga mu by’ubumenyi bw’ikirere muri kigo cyo mu Bwongereza cya ‘Royal Observatory in Greenwich’, Dr Gregory Brown yabwiye BBC ko ubu bwirakabiri buzagaragara cyane mu Burayi no muri Afurika.

Amakuru atangwa n’inzobere agaragaza ko Isi izongera kugira ubwirakabiri bw’Ukwezi kuwa 7-8 Ugushyingo 2022, Kuwa 13-14 Werurwe 2025. Ibi bizongera kubaho kandi muri uwo mwaka ku itariki 7-8 Nzeri 2025.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA