AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuryango we uramutabariza : Ndatimana wakiniye Amavubi mu Gikombe cy’Isi na Rayon ubuzima bwe ntibumeze neza

Umuryango we uramutabariza : Ndatimana wakiniye Amavubi  mu Gikombe cy’Isi na Rayon  ubuzima bwe  ntibumeze neza
13-07-2022 saa 15:49' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 4276 | Ibitekerezo

Ndatimana Robert uzwi cyane muri ruhago y’u Rwanda wakiniye Ikipe y’Igihugu (Amavubi) y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi ndetse n’andi makipe arimo Rayon Sports, ubuzima bwaramuhindutse, umuryango we uramusabira ubufasha.

Uyu musore wagaragaje impano idasanzwe mu mupira w’amaguru akaba yarakiniye Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 mu gikombe cy’Isi cyabaye muri 2011.

Yakiniye amakipeakomeye mu Rwanda arimo Rayon Sports ndetse na Police FC, na Bugesera FC ndetse na Sunrise hose yagendaga ashimangira ko guconga ruhago bimurimo.

Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, uyu musore wagarutse ku byo yavuzweho mu minsi ishize ko yagize uburwayi bwo mu mutwe, ndete akabatwa n’ibiyobyabwenge, yahakanye ibi byose byamuvuzweho.

Ndatimana Robert uvuga ko ubwo bamuvugagaho ibi by’uko yagize uburwayi bwo mu mutwe yashatse ikinyamakuru aha ikiganiro kugira ngo abinyomoze, avuga ko byamugizeho ingaruka.

Ati “Nabanje no kugenda nihisha kubera ko niba umuntu avuga ibintu nk’ibyo kandi wamufatiragaho urugero rwiza, na we aba yarangiye”

Gusa ku rundi ruhande ngo byamuhaga imbaraga zo kongera imyitozo kugira ngo ahinyuze uwamuvuzeho ayo magambo.

Ubu nta kipe afite ariko arateganya ko igihe cyose yakongera kubona ikipe akinira, azazamura urwego rwe akagera ku ntego.

Ku mubiri agaragara nk’uwahindutse ku buryo byigaragaza ko imibereho yahindutse dore ko nta n’ikipe afite akinira ngo abashe kubonaho imibereho.

Umuryango uramutabariza

Mushiki wa Ndatimana Robert witwa Uwera Josiane anagwa mu ntege, avuga ko uyu muvandimwe we yatangiye kugira ibibazo ubwo yakinaga muri Sunrise ubwo iyi kipe yangaga kubahiriza ibyo bari bagiranye mu masezerano ntimuhe amafaranga yo kumugura.

Ati “Noneho yakwishyuza bikaba ibibazo, ari na ho yatangiye kugirira gusubira inyuma yisanga n’umupira atakiwurimo, ubu akaba ari mu rugo yicaye ntacyo akora.”

Josiane uvuga ko musaza we asanzwe agira imico n’imyifatire byiza, avuga ko ubwo yishyuzaga uwari umuyobozi w’iyi kipe, ari we watangiye kumusebya avuga ko “Robert ari umusazi, ko anyway ibiyobyabwenge kandi muri ibyo byose byagiye bimugiraho ingaruka, nk’umuntu ku myaka ye ananirwa kubyakira.”

Avuga kandi ko ibi byakubitiyeho n’ibyo yagendaga avugwaho mu itangazamakuru, byose bikagenda bimugiraho ingaruka mu mitekerereze ye.

Josiane uvuga ko ubwo babonaga uyu muvandimwe wabo atangiye guhinduka mu myitwarire, bagiye kumupimisha ngo barebe niba atarasabitswe n’ibyobyabwenge bagasanga ntabimuri mu maraso, yavuze ko ashaka guhinyuza ibyamuvuzweho byose.

Ati “Ndashaka gukuraho urujijo mu itangazamakuru birirwa bavuga ngo ibiyobyabwenge byaramusajije, no, ntakibazo cy’ibiyobyabwenge Robert afite. Ni ikibazo gisanzwe cyo kuba yagira depression [agahinda gakabije]. Ikibazo afite ni ukwakira ibibazo byamubayeho byamuteye depression afite nk’ihungabana.

Uyu muvandimwe wa Ndatimana Robert uvuga ko aremerewe n’ibi bibazo by’umuvandimwe we, avuga ko yifuza kumuvuza ariko ko adafite ubushobozi buhagije bwo kubikora.

Ati “Nkeneye andi maboko tukunganirana nkaba nabona ubufasha mu buvuzi.”

Josiane avuga ko yaba abakinnyi bakinanye na Ndatimana mu ikipe y’Igihugu no mu yandi makipe ndetse n’abandi bose bo mu ruganda rwa siporo, bashobora kugira icyo bamufasha, ubundi akavuzwa, bishobora kugira icyo bitanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA