AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Jimmy Gatete na Patrick Mboma bari i Kigali

Jimmy Gatete na Patrick Mboma bari i Kigali
11-10-2022 saa 07:33' | By Habineza Gabriel | Yasomwe n'abantu 9854 | Ibitekerezo

Abanyabigwi babiri mu mupira w’amaguru barimo rutahizamu w’Abanyarwanda, Gatete Jimmybaraye i Kigali. Ibyo byamamare by’’ibihe byose birimo na Patrick Mboma abanya Cameroun bazahora bibuka.

Baje mu Rwanda muri gahunda yiswe Legends in Rwanda.

Bahageze mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, bakirwa n’ubuyobozi bw’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’umupira w’amaguru.

Byari biteganyijwe ko Gatete ari buhagere saa sita n’igice z’ijoro, n’aho Mboma yagombaga kuhagera saa tatu z’ijoro

Abandi banyabigwi bari mu Rwanda ni Khalilou Fadiga, Anthony Baffoe, Laura Georges na Lilian Thuram.

Biteganyijwe ko bazakorana inama n’inzego zitandukanye yo gutegura Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho, kizabera mu Rwanda mu 2024.

Gatete utazibagirana mu Banyarwanda ni ubwa Mbere agarutse mu Rwanda kuva yajya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA