AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Hamenyekanye impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na ba nyirabuja

Hamenyekanye impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na ba nyirabuja
31-01-2020 saa 20:14' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 16245 | Ibitekerezo 5

Abagore bakunda utuntu duto cyane bamwe mu bagabo badaha agaciro ari nabyo bituma abagore babaca inyuma bakarya kubishakira ku bantu basuzuguritse nk’abakozi bo mu rugo cyangwa abashoferi babo.

Umugabo w’ umunyarwanda tutari butangaze amazina yatubwiye ko byamubayeho. Uyu mugabo uri mu kigero cy’ imyaka 50 ngo muri Nyakanga 2017 nibwo yamenye ko umugore we amuca inyuma akaryamana n’ umushoferi we.

Akibimenya yirinze guhita amugaragariza uburakari, dore nubwo umugore we yamucaga inyuma yakomeje kumwubaha nk’ umugabo we akamwitaho nk’ uko bisanzwe.

Yakomeje kumuneka amenya ko afite inzu yakodesheje ahuriramo n’ uyu mushoferi bagakorerayo ayo mabi barangiza umushoferi akamucyura bagataha. Uretse icyo kandi ngo inshuro nyinshi uwo mugore yabaga arimo kwiganirira n’ umushoferi we ibiganiro basanzwe kuri terefone baterana ububyara, umwe abarira undi inkuru umugabo ntabyiteho.

Yatubwiye ko nyuma y’ amezi atanu abimenye yagushije neza umugore bagahuza urugwiro ntibyari bisanzwe mu mubano wabo yarangiza akamwereka ko afite yose y’ uko amuca inyuma anamugaragariza ibimenyetso amubaza ikibitera.

Ngo umugore yaguye mu kantu nyuma yo kumva ko umugabo we amaze amezi atanu abizi ko amuca inyuma nyamara akaba ataramugaragarije umunabi. Ibi ngo byatumye umugore yiyemeza kubwiza umugabo we ukuri, amubwira ko impamvu aryamana n’ umushoferi akaba ari nawe akunda kuvugisha inshuro nyinshi kuri terefone ariko iyo ahamagaye umugabo we amubwira nabi ‘ngo aramutesha umutwe kandi yibereye mu kazi, nyamara umushoferi we baganira bacishije make akamubarira inkuru akanamutera urwenya. Uyu mugore yeruriye umugabo we ko nubwo amuca inyuma atamwanga ahubwo aba ashaka uwamufasha ku ruhuka igikabwe n’ igitsure umugabo amushyiraho iyo ashatse ko baganira. ’

Umugore yongeyeho ko impamvu aryamana n’ umushoferi ari uko baba baganiriye bagahuza urugwiro, bigatuma umwe yisanzura kuwundi kugeza ubwo basambanye.

Uyu mugabo yakomeje atubwira ko nawe yasubije inyuma amaso agasanga koko ibyo umugore amuvuzeho abigira. Ngo kuva uwo munsi umugabo yiyemeje kujya afata umwanya akaganiriza umugore we neza nk’ abantu bakundana. Umugore nawe areka kongera guca inyuma uwo bashakanye. Umugabo ati “Rwose ubu butabanye neza ntabwo ankica inyuma. Inama nagira abagabo ni ukumenya ko abagore bashimishwa no guteteshwa bakabibakorera”

Ushobora kuba utekereza ko impamvu nyamukuru ituma abakozi basambana na nyirabuja ari uko baba batabonye ibyinshimo bihagize mu buriri kuko umugabo adashoboye. Abahanga mu bijyanye n’ imibonano mpuzabitsina ‘sexologue’ bavuga ko ibyishimo byo mu gitanda bituruka ku kuntu umugabo n’ umugore babanje kuguyaguyana n’ uburyo umwe yirekuriye mugenzi we.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
iganze Kuya 14-02-2020

New Bill Gates ariko kubabarirana bibaho. Wenda urumva ari wowe bibayeho utababarira umugore wawe, ariko abantu bose si wowe.
Rwose abagabo mujye muvugisha abagore banyu neza ni ingenzi mu myubakire y’urugo.
Hari abagabo aganira n’abandi inkuru zigashyuha, agasekaaa akanezerwa. Yaba ari n’umugore we akareba nabi, akavuga nabi, mu buriri ati mpereza vuba... byibaze nawe. Wowe ari wowe icyo gikorwa wagishobora?Nta gutemberana, nta kubwirana udukuru, akigera muri salon agasinzira cga akijyira kiri phone.. ni byinshi. Niba n’umugore hari icyo atagutunganiyeho, mu kuganira bimubwire yikosore ,asabe imbabazi, yisubireho. Kumutontomera bizahindura iki? Ahubwo byongera ibibazo.

Enock Kuya 8-02-2020

bajye bamenya inshingano zurugo nibatazubahiriza abakozi bazajya babakorana.

Abdoul Karim Kuya 7-02-2020

Amahoro

Ikibazo Ese Abakozi bo murugo nabantu basuzuguritse nkuko mwabyanditse?!!!

New Bill gates Kuya 6-02-2020

Uuuum. Mbega umubeshyi w’I Kigali weeeeeeee. Ngo ubu mubanye neza? Usengera he he? Iyo church yawe ntibagira igihe cyo kwigisha ko kubeshya ari bibi?

Bagucunge neza ejo utazamwivugana ubeshya ngo mubanye neza. Ayi nya ayidisi weee. Be carefully wamugore we wicyohe uvuga ibyo ubonye byose. Harya isukari iraryoha cyangwa iraryoherera? Uricyohe wa mugore we, urindyarya y’umugome wa mugabo we.

Kubwimana reverien Kuya 3-02-2020

Arega utahaye keya umukunzi wae nokubikora ntibyagenda neza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...