AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gusohora inshuro 20 buri kwezi birinda umugabo kurwara kanseri y’ udusabo tw’ intanga

Gusohora inshuro 20 buri kwezi birinda umugabo kurwara kanseri y’ udusabo tw’ intanga
3-03-2020 saa 08:37' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 7426 | Ibitekerezo

Inyigo yakoreye ku bagabo bo muri Leta zunze ubumwe za Amerika iherutse gutangaza mu kinyamakuru European urology yerekanye ko gusohora nibura inshuro 20 buri kwezi mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina ari ingenzi ku bagabo kuko bibarinda kurwara kanseri yibasira abagabo.

Iyi nyigo yakorewe ku bagabo 31 925 bakuriraniwe ubuzima mu gihe cy’ imyaka 18, nyuma y’ iyi myaka abashakashatsi basanzemo abagabo 4 000 barwaye kanseri y’ amabya. Aba bagabo 4 000 inyigo yasanze ari abasohoye inshuro zitageze kuri 20 buri kwezi.

Inzobere mu kubaga indwara zifata inzira z’ inkari François Desgrandchamps yagize ati "Gusohora inshuro 20 ku kwezi bigabanya ibyago byo kurwara kanseri y’ amabya ho 1/3"

Kanseri y’ amabya niyo kanseri yibasira cyane imyanya myibarukiro y’ abagabo. Iterwa no kwiyongera gukabije kwa cellule mu dusabo tw’ intanga nk’ uko bitangazwa na Wikipédia.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA