AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Dore kirazira mutatira bigatuma urukundo rwanyu ruramba

Dore kirazira mutatira bigatuma urukundo rwanyu ruramba
3-02-2020 saa 10:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4354 | Ibitekerezo 1

Bamwe batereza ko urukundo ari imibereho idasanzwe, bakarushyiriraho amahame na za kirazira, ariko zimwe muri izo kirazira kuzirengaho mu buryo budakabije bituma urukundo rwanyu ruramba. Izo kirazira ni izi zikurikira.

1.Kurara ku buriri butandukanye

Abahanga mu by’imitekerereze bavuga ko iyo wowe n’umukunzi wawe muryana ku buriri butandukanye ari ikimenyetso cy’uko urukundo rwanyu ruri habi. Ariko se mu gihe mwembi mwabiganiriyeho mugasanga aribwo buryo bubabereye kuki mutabikora. Kurara ku buriri bubiri mu kundana ntabwo bikwiye gufatwa nka kirazira.

2.Kwandikirana igihe cyose

Abakundana usanga bahorana kuri telefone bandikirana ubutumwa bugufi. Ni byiza bituma mwumva ko buri umwe yitaye kuri mugenzi we ariko nanone bituma buri umwe abura umwanya wo gushyira umutima ku buzima bwe busanze ku buryo ashobora kurambirwa vuba.

3.Gufata umwanya utari kumwe n’umukunzi wawe

Kuba mu rukundo ntabwo bisobanuye ko mugomba kuba muri kumwe igihe cyose. Ni byiza ko ufata igihe ukishimana n’abasore bagenzi bawe, cyangwa abakobwa bagenzi bawe. Nibyo muri abantu babiri ntabwo mugomba kuba kumwe amasaha 24 iminsi 7.

4.Kuvuga ku bakunzi bawe ba mbere

Hari abavuga ko kuganiriza umukunzi wawe muri kumwe ku bakunzi bawe wa mbere ari kirazira, ariko ni byiza ko mu gira igihe cyo kubwizanya ukuri kuko abo bakunzi bawe ba mbere hari uruhare baba baragize kugira ngo ube uwo uriwe.

5.Kuvuga ku mafaranga

Hari abo uzumva bavuga ko igihe muri mu rukundo mudakwiye kuganira ku bibazo by’amafaranga. Ariko se ni gute mushobora gutegura gahunda yo kuzabana igihe kirekire mutavuze ku mafaranga. Ikibi ni ukuvuga ku mafaranga ugamije kwiyemera ku munzi wawe.

6.Kurya indyo zitandukanye

Twese dufite akamenyero gatandukanye, ushobora kuba ukunda inyama we atazirya. Tuzatinye kwarura isahane ngo ushyireho inyama nyinshi uko ubyifuza kuko byaba ari ukwibangamira. Ugomba kuba wowe ukirekura uko ubyifuza, ntukwiye guhindura ibyo umuntu yamenyereye ahubwo we ubwe ashobora kuzareka ibyo abona ko biri ngombwa.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
iganze Kuya 6-02-2020

Muduhe nimero ye ya Momo umuntu ubyiyumvamo amuhe agafanta uko Imana imushoboza

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...