AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Afite agahinda k’uko agize imyaka 22 nta musore uramutereta

Afite agahinda k’uko agize imyaka 22 nta musore uramutereta
4-02-2020 saa 09:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 15908 | Ibitekerezo

Uyu mukobwa w’imyaka 22 afite agahinda k’uko agize imyaka 22 nta musore uramutereta kandi ari mwiza akaba afite n’amafaranga.

Avuga ko nyirasenge yamubajije niba afite umukunzi amusubiza ko ntawe afite biramutangaza, amugira inama yo kujya atembera akanasohoka agahura n’ aba’ore n’abagabo ariko nabyo ntacyo byatanze.

Agira ati “Ndi mwiza, kandi nteye neza ntabwo nanutse cyane kandi nta nubwo mbyibushye cyane. Mfite n’amafaranga. Abo mu muryango iyo mbabwiye ko nta mukunzi mfite nabo birabacanga ntibumve impamvu ntawe ndabona”.

Uyu mukobwa utarashatse ko amazina ye ajya ahagaragara avuga ko umushoferi we Zuber yigeze kumubaza niba afite umukunzi, asanze ntawe afite aho kumusaba ko bakundana amubwira ko azamubona birangirira aho.

Ati “Ese kuba ndi mwiza nkaba mfite n’amafaranga byaba impamvu yo kutabona umukunzi. Ubonye ngo mbure n’umusaza ubwira ko akunda kandi abantu bose duhuye bambwira ko ndi mwiza”.

Uyu mwari avuga ko bimurambiye kubaho adafite umukunzi. Jya ahandikirwa ibitekerezo umugire inama yatuma abona umukunzi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA