AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abapolisi 160 biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo

Abapolisi 160 biganjemo ab’igitsinagore bagiye mu butumwa muri Sudani y’Epfo
8-11-2021 saa 08:50' | By Editor | Yasomwe n'abantu 875 | Ibitekerezo

Itsinda ry’Abapolisi 160 biganjemo ab’Igitsinagore bagiye mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Sudani y’Epfo aho basimbuye bagenzi babo bari bamazeyo umwaka bakora ibikorwa byo kurindira umutekano abaturage.

Aba Bapolisi bagize icyiciro cya kane, bahagurutse i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 07 Ugushyingo 2021 ahagana saa yine za mu gitondo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Marie Grace Uwimana.

Aba bagiye gusimbura bagenzi babo bayobowe na Senior Superintendent of Police (SSP) Jeannette Masozera bari bamaze umwaka mu butumwa bw’amahoro mu Mujyi wa Juba muri Sudani y’Epfo.

Commissioner of Police (CP) George Rumanzi ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda niwe waherekeje abapolisi berekeje muri Sudani y’Epfo, anakira abagarutse kandi abashimira imyitwarire myiza n’ubunyamwuga byatumye batahukanye imidari y’ishimwe.

CP Rumanzi yagize ati “Dutewe ishema no kuba mutahukanye imidari y’ishimwe. Ni ikimenyetso cyerekana ko mwitwaye neza, mugasohoza inshingano mwatumwe n’Igihugu ndetse n’iz’umuryango w’abibumbye.”

SSP Gaston Nsanzimana, mu izina ry’umuyobozi w’itsinda ryari risohoje ubutumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, yishimiye inama n’ubufasha bahawe n’ubuyobozi bukuru bwa Polisi y’u Rwanda kuko aribyo byabafashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro.

Ati “Gukurikiza impanuro twahawe mu gihe cyo kugenda ndetse n’inama twagiriwe turiyo nibyo byadufashije kunoza inshingano zo kubungabunga amahoro no kwita ku bagizweho ingaruka n’intambara hagamijwe kubagarurira icyizere cy’ubuzima.”

SSP Nsanzimana yavuze ko usibye ibikorwa byo kubungabunga amahoro bakoze, banagize n’uruhare mu bikorwa bigamije guteza imbere imibereho y’abaturage ndetse no kubasobanurira uruhare rw’umuturage mu mutekano urambye.

Buri mwaka, u Rwanda rwohereza amatsinda y’abapolisi abiri (2) mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bugamije kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo.

Isinda rya mbere ni irigizwe n’abapolisi 160 biganjemo ab’igitsina gore, rikorera ubutumwa mu murwa mukuru Juba. Irindi tsinda rigizwe n’abapolisi 240 rikorera ubutumwa ahitwa Malakal mu Ntara ya Upper Nile.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA