AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Gitega : Barashinja ubuyobozi kubarangarana ,ipoto ishobora guteza impanuka

Gitega : Barashinja ubuyobozi kubarangarana ,ipoto ishobora guteza impanuka
14-03-2022 saa 06:19' | By Uwamahoro Bertha | Yasomwe n'abantu 920 | Ibitekerezo

Abaturage bo mu Kagari ka Kabahizi mu Murenge wa Gitega , Akarere ka Nyarugenge, bafite impungenge nyuma y’uko hari ipoto yaguye iriko insinga z’amashanyarazi, ikaba ishobora kubateza impanuka.

Abaturage babibonamo ikibazo kuko bavuga ko imodoka nini zitwaye imizigo zishobora gukora ku nsinga bigateza impanuka.

Uretse kuba iyi poto yarahirimye bigaragara ko yanashaje, ku buryo yenda kubagwaho ikaba iri ku muhanda ahakunze kunyura urujya n’uruza rw’abantu ,hanakorerwa ubucuruzi buciriritse.

Abaganiriye n’Ikinyamakuru UKWEZI, bagaragaje ko ari bafite impungenge basaba ubuyobozi guhindura iyi poto mu maguru mashya.

Bizimana Etienne yavuze ko bahangayikishijwe n’ipoto iriho insiga z’umuriro w’amashanyarazi yahirimye, ubu ikaba ibura gato ngo ibagwe hejuru.

Ati “Ihirimye hano muri aka gace, ahantu haba hari urujyanuruza rw’abantu byateza impanuka, abayobozi babigiramo uburangare kuko nta saha ishobora gushira hadatambutse umuyobozi.”

Undi muturage wo mu Kagari ka Kabahizi yagize ati “Hashize nk’iminsi itatu bimeze gutya ,imodoka zishobora ku hatambuka zihetse nk’ibintu birebire cyangwa ibyuma biremereye bikayihanura. Ugasanga bibaye ngombwa ko ikora ku insinga zikagwa.”

Umunyabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gitega, Mugambira Entienne avuga ko iki kibazo bakizi kandi bakigejeje ku bashinzwe gusimbuza amapoto.

Gitifu Mugambira yakomeje avuga ko kuri ubu ikigiye gukorwa ari ukubibutsa bakihutisha gahunda yo kuyisimbuza indi kuko byihutirwa.

Ati “Iki kibazo turakizi n’ababishinzwe bagezeyo iriya poto ikimara kugaragara ko ishobora kugwa, hanyuma icyo babashije kubona nuko iriya poto itagendanye n’igihe hafatwa icyemezo ko igomba gusimburwa.”

Yakomeje agira ati “Icyo twakora ni ukongera kubibutsa ko ari igikorwa cyihutirwa, kugira ngo hatazavukamo n’ibindi bibazo bishobora guteza impanuka.”

Hirya no hino mu gihugu hakunze kugaragara ikibazo cy’amapoto ariho insinga z’umuriro w’amashanyarazi yashaje,bigatera impungenge abaturage baba bahaturiye ko byabagiraho ingaruka.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA