AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abanyarwanda bashaka ’Green Card’ yo gutura muri Amerika boroherejwe

Abanyarwanda bashaka ’Green Card’ yo gutura muri Amerika boroherejwe
3-10-2023 saa 10:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 27728 | Ibitekerezo 8

Buri mpera z’umwaka, igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gitanga amahirwe ku bantu bo hirya no hino ku isi bifuza kuhatura bakanahakorera, bibaganisha mu nzira yo kubona n’ubwenegihugu bw’iki gihugu cy’igihangange. Ubu abifuza aya mahirwe b’abanyarwanda, boroherejwe kuzuza neza ibisabwa.

Ikompanyi ya Blues Café ikorera mu mujyi wa Kigali rwagati, isanzwe ifasha abantu benshi gusaba ibyangombwa bijya mu mahanga nka VISA ndetse yanafashije abatari bacye kubona ’Green Card’ ibemerera kujya gutura muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuba bamaze imyaka ikabakaba 10 bafasha abifuza kujya gutura muri Amerika no kuba bazobereye cyane mu bijyanye n’ibigenderwaho ngo usaba abe yujuje ibisabwa, byose bibahesha kuba ku isonga mu bo benshi bagana buri mwaka ngo babafashe kugera kuri iyi ntambwe yifuzwa na benshi.

Kuri iyi nshuro, abashaka gusaba bazatangira kuri uyu wa Mbere tariki 3 Ukwakira 2016, kandi abazagana Blue Café mu cyumweru cya mbere bazagabanyirizwa amafaranga asabwa, cyane ko n’ubusanzwe ayo bacibwa ari udufaranga ducye tutabera imbogamizi buri wese wifuza aya mahirwe y’imbonekarimwe.

Uretse koroherezwa mu kwiyandikisha, abazagira amahirwe yo gutsinda bagahabwa Green Card, Blues Café izabafasha mu kubaguriza itike y’indege ibajyana kuba muri Amerika, mu gihe bo bazaba batabashije guhita bibonera ubwo bushobozi.

Blue Café ikorera mu mujyi wa Kigali, mu nyubako yitwa La Bonne Adresse iherereye haruguru ya UTC aho benshi bakunda kwa Rujugiro. Uwakenera ibindi bisobanuro, ashobora guhamagara kuri 0785192763.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 8
Mbarubukeye eugene Kuya 14-10-2016

Akatagurutse ntikamenya iyo bweze

ferguson Kuya 6-10-2016

bisangahe bisabiki ??mutubwire

kaneza aphrodise Kuya 5-10-2016

ababikurikiranira hafi batubarize niba ntabutekamutwe burimo

mukarwego Agnès Kuya 4-10-2016

Nimubitange tubyiyuzurize

Coco Kuya 3-10-2016

Have have mwikabya. Bazabyiyuzurize mwiturira cash zubusa. Muzabaguriza tickets !!!! Hooo, mushishoze di

munezero Kuya 3-10-2016

Ese mwakwize iwacu mu Rda ? nti muziko na HARVAD igiye gutangirira mu Rda ?/////

niriho jean tangy Kuya 3-10-2016

hellooo i want to live in American because i want to develop my profil and to study in american

nsabimana edmond Kuya 2-10-2016

tuzabyikorera Imana nidufasha tuazatsinda. murakoze

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA