AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Mu gihe warakaje umukunzi wawe mugashwana, dore amakosa atatu akomeye uzirinda

Mu gihe warakaje umukunzi wawe mugashwana, dore amakosa atatu akomeye uzirinda
20-03-2020 saa 09:57' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 21274 | Ibitekerezo 5

Bijya bibaho ko umuntu ababaza umukunzi we ndetse bikaba byanatuma arakara bikaba nk’agatotsi kaje mu rukundo. Mu gihe rero ufite icyo wababajeho umukunzi wawe, niba wifuza ko akugarukira gacururuka urukundo rukongera gutoha, hari amakosa 3 ukwiriye kwirinda kugirango bibe byagenda neza.

1. Wimutesha umutwe umuhatiriza

Hari abantu benshi bibeshya ko mu gihe bababaje abakunzi babo, guhora babahamagara cyangwa babandikira babasaba imbabazi aricyo kizatuma babasha kubababarira. Niba umukunzi wawe wamurakaje nibyo witerera agati mu ryinyo ni byiza ko umusaba imbabazi ariko kandi niba atarimo kukwereka ko ashaka kukuvugisha ndetse ukabona ko uburakari bwatumye yumva mwanahagarika gukundana, wowe tuza umureke amare igihe aturije aho utari, asubize ubwenge ku gihe niba koko agukunda azanagukumbura ariko kandi ntuzarekere burundu ujye ucishamo gacye gacye umwandikire umusuhuza, umubaza uko ameze ariko wirinda kongera kumuhendahenda ngo mukomezanye. Wowe icyo usabwa ni ukumwereka ko umutekerezaho kandi ko n’ubwo wamubabaje nta mutima mubi wabikoranye, kandi umwereke ko witeguye icyemezo cye n’ubwo utifuza kumubura.

2. Irinde kwishora mu businzi n’ibindi bisa nabwo

Kwiyahuza inzoga kuko umukunzi wawe yakurakariye cyangwa yakwanze sibyo bizakemura ikibazo, zirikana ko iyo abibonye bimubabaza kurushaho kandi akabona ko utagira kwihangana. Ibuka ko n’iyo yakureka burundu ukwiye kwita ku buzima bwawe no guharanira gutera imbere, nta gisubizo uzakura mu nzoga cyangwa ibiyobyabwenge ahubwo uzaba wiyongerera ibibazo. Ereka umukunzi wawe ko n’ubwo yakwanze cyangwa akaba yarakurakariye akagucikaho wowe ukiha agaciro kandi utigeze ureka kwiyitaho.

3. Irinde kumwereka ko ubuzima bwawe bwageze ku musozo kubera we

Niba umaze kubona ko umukunzi wawe yamaramaje kukureka ndetse atakikwifuza, mutere wowe kukwifuza kandi umwereke ko ubuzima butarangiye kubera we, umwereke ko kuba mutakiri kumwe bitagutereye icyizere ngo wihebe ahubwo kora ibishoka byose nawe abone ko uri uwo undi wese wifuza umukunzi yashima bityo anagire impungenge ko ashobora gutinda mu burakari akazagaruka abandi baragutwaye. Kumutera impuhwe umwereka ko byanze bikunze natakwemerera nta mahoro uzagira ntago byatuma ahita abona agaciro kawe nyakuri.

Ibi kandi byose, bireba n’abafite abakunzi babo barangije gutandukana bisa n’aho ari burundu, niba bacyifuza kuba bazabagarukira bashyire imbere kwiyitaho no kurushaho gutera imbere nabo bishobora kubatera kwibaza bakaba bagaruka. Ibi nibyo uzasanga bijya bituma abantu bakundana bagashwana ariko nyuma y’igihe kinini bagasubirana.

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Iteriteka jean de Diue Kuya 15-04-2020

Kuberiki ukundu mukobwa ? Kubera iki umubuze ubankuwapfuye?

Irankunda Aline Kuya 7-04-2020

Mwihangane nyine baratwanze nonese tubigenze gute ? Nuguturiza Mumana ubundi tukita kuntego zacu ahogukomeza kubatindaho tubataho igihe cyacu duharanire kwigira nibibacanga bazatugarukira Imana nayo izabidufashamo kuko iziko byatunaniye kubikuramo mukomere.

ntirandekura Kuya 6-04-2020

Vyukuri Nakuze umukoMbwa Arko Narabonako Ari Ibintu Biryo She Umusumwe Nduhurira Mwiso Kohanyuma Turaya Mbonakowe.Worango Ntakunda Vyukur Inca Nywa Inzoga Ndiboreza A Riko ntaborewe.Atangirkunyigarama Mwo dufashaik ? Kohanyuma Yatanguye Kunyandkira Ngo Nikuki? Namuhevye Mwo Nfasha Ik?

Aho Ishakiye Jean Nepomuscene Kuya 10-04-2018

Ndi Umusore W’imyaka _19 Nakunze Umukobwa Numva Umtima
Wanjye Umukunze Koko Nawe Yarankunze Ariko Nyuma Yaje Kunyanga Kandi Njye Ntumvaga
Ariwe Nazarushinga Hamwe Nawe
Ariko Naniyi Saaha Njye Ndacyamukunda

Mbigenze Nte Koko.?

BUCUMI EZECHIEL Kuya 10-07-2016

Nshaka kumenya utujambo tubereye ubarir umukunzi kugirango anezerwe kurushirizaho kugukunda ni utwahe?

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
  • Umutesi Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza.
    1. Yari umuhanga cyane- yanyigishije mumwka wa 4, 5 Secondaire kuri Ecole Sociale ku Karubanda isomo rya psychologie. Rwose ntibyashobokaga ko asohoka ntacyo wumvise! Kugeza ubu ndacyibuka neza amasomo yanyigishije kandi hashize imyaka myinshi.

    2.Yari umujyanama-nagiye ngira amahirwe menshi yo guhura nawe ariko byabaga bigoye ko mwatandukana ntacyo usigaranye

    3.Yakundaga urubyiruko. "J’aime la jeunesse" iri ni ijambo yakundaga kuvuga kenshi. Ngo yasanze urubyiruko iyo uruhaye umurongo mwiza bavamo abagore n’ababo babereye igihugu.

    4.Yari umurwanashyaka- ntago yemeraga umuntu utsindwa.

    6.Yari umunyakuri-cyaraziraga kumubeshya rwose kumwe umwana akosa ariko iyo yavugaga ukuri yaramubabariraga.

    Kagemanyi kandi yanambereye prefet des etudes ku Karubanda muri icyo gihe nyine yatwigishaga. Muri 1995 bigana 1997 ntago abantu bari bameze neza. Igihugu cyari kivuye muri jenoside za trauma ari nyinshi mbese we umurimo we yongeyeho na cancelling kuko abana benshi bari barahahamutse. Yatanze umusanzu we maze periode ya crise ikomeye tubasha kuyinyuramo turiga turarangiza.

    Sibyo gusa rero njye twakoranye muri UR ari HR. Nongeye kumubona numvise mbonye umubyeyi rwose, nabwo ntabwo yatoranyaga abakozi bose bahabwaga Service bakeneye.

    7.Yangaga injustice- ntabwo umuyobozi yashoboraga kukurenganya kabone niyo wowe waba uri umukozi muto. Yarahagurukaga akarwanya ihohotera iryariryo ryose. Iyo wamushyikirizaga ikibazo icyaricyo cyose yashakaga umuti.

    8.Agahora yisekera-yagiraga urukundo rukamutera ibyishimo

    9.Yari sage cyane. Yarashishozaga ntago yahubukaga. Kubera kubana n’abantu benshi byashoboka ko hari nabamugeragaho baje guteranya abandi kugira ngo babone indonke, yabanzaga gutohoza akamenya ukuri kose.

    Nakuvuga byinshi sinasoza. Igendere Mubyeyi uruhukire mumahoro.

    ">RIP Kagemanyi Mpabuka Leonard. Mfite byinshi namuvugaho kandi byiza. 1. Yari umuhanga (...)

  • IZINDI NKURU WASOMA
    Loading...