konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Dore uburyo wamenyera ku rubuga rwa facebook niba umukunzi wawe agutendeka

Dore uburyo wamenyera ku rubuga rwa facebook niba umukunzi wawe agutendeka
16-11-2016 saa 08:34' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 22687 | Ibitekerezo 3

Imbuga nkoranyambaga, ni imwe mu nzira zishobora kugaragarizwamo amarangamutima, ariko kandi no kuba umuntu yagira uko yitwara mu guhisha cyangwa kugaragaza icyo atekereza ku wundi nabyo byatuma hari ukuri uhita umumenyaho utari uzi.

Muri iyi nkuru, turabagezaho ibintu byakwereka ko umukunzi wawe ashobora kuba aguca inyuma cyangwa se akaba atagukunda byo kuba yumva yakugirira ishema mu ruhame ngo yereke buri wese ko uri umukunzi we:

1. Uzasanga akwita twa tuzina two kuryoshyaryoshya abakundana(sweetheart, honey, darling...) muri inbox (mu butumwa bwihariye) muri mwenyine ariko nagera ku rukuta (wall) aho bose bareba azakwita "dear" gusa cyangwa se akoreshe izina ryawe risanzwe.

2. Nushyira igitekerezo cyangwa se "comment" ku ifoto cyangwa ku bindi yanditse umushimagiza, we azirinda kugushimagiza ngo hatagira abantu bakeka ko hari ikindi kibyihishe inyuma.

3. Akenshi niwandika ibintu kuri facebook, aho kugirango agire icyo abivugaho ahubwo akenshi azakunda kukwereka ko yabyishimiye akoresheje "Like" ariko yirinde kugira icyo atangaza.

4. Numwita twa tuzina two kuryoshyaryoshya ku bakundana (sweety, honey, darling,...) azirinda kugusubiza; nakabya icyo azakora ni ugukanda "Like" ngo akwereke ko yabikunze.

5. Akenshi iyo wanditse ibintu ku rukuta rwawe (wall) ntacyo yandikaho ahubwo ahita ajya mu gikari (inbox) akaba ariho akubwira ibijyanye n’ibyo wanditse.

Ibi ni bimwe mu bikunze kugaragara, mbese ukabona ko iyo ari muri inbox (mu gikari) mwandikirana ubutumwa bwihariye akwereka ko agukunda kandi akwishimiye nyamara mwagera aho akeka ko hashobora kugira umuntu ukeka iby’umubano wanyu agahita ajijisha.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
mukamugenzi leah Kuya 18-12-2016

nibyo koko gushak imana nibyo byingenza kurut ibindi.

liza Kuya 25-11-2016

innocent uvuze ukuri pe

innocent nduwayo Kuya 22-11-2016

nibyo rwose umukunzi wawe agomba kuba proud yawe
akagaragaza ko agushyigikiye kandi akagerageza no kukumva akanakubwira
akoresheje imvugo nziza no mukinyabupfura(akubashye, mukubahana).
gusa ntibihagije kuba waba umenye neza nimba umukunzi wawe
ataguca inyuma: kuko hari n’ubigukorera ibyo byose mwavuze ariko ntibimubuze kuguca inyuma(ari kukuryarya ndetse akajya anagukorera
za Surprises kandi ari ukukujijisha. conclusion: AGAKIZA gusa, bivuze kumenya Imana no gutinya Imana(uzirikana ko ibyo ukoze bibi byose ar’icyaha.Imana idufashe muri byose.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...