AMAKURU

UKWEZI
ubumwe

Kamonyi: Musaza wabo yarabariganyije none basohowe mu nzu shishi itabona

Kamonyi: Musaza wabo yarabariganyije none basohowe mu nzu shishi itabona
15-07-2019 saa 20:24' | | Yasomwe n'abantu 1021 | Ibitekerezo 2

Mu murenge wa Runda w’ akarere ka Kamonyi, umuryango w’ abantu batanu uri kurara hanze kuko umuhesha w’ inkiko yabasohoye mu nzu. Mukarubibi Ruth uhagarariye uyu muryango asaba ko barenganurwa kuko baterejwe cyamunara kandi ikirego cyabo kiri mu rukiko.

Mukarubibi avuga ko tariki 13 Nyakanga 2019 aribwo ibikoresho byabo byasohowe mu nzu nabi bimwe birimo n’ amateremosi birahangirikira.

Inzu basohowemo ni iyo basigiwe n’ ababyeyi babo Kamegeri Gideon na Nyagakobwa Agnes bitabye Imana. Mukarubibi avuga ko mu gihe cyo kubarurisha ubutaka bohereje musaza we witwa Hakizimana Jean Nepo ngo abaruze intekeshwa ye, abaruze n’ ingarigari basigiwe n’ ababyeyi hanyuma akibaruzaho n’ ingarigari.

Hakizimana hari urubanza yaburanye mu nkiko aratsindwa biba ngombwa ko umuhesha w’ inkiko ateza cyamunara imitungo ye. Muri iyo mitugo yagurishijwe harimo n’ isambu bashiki be bari batuyemo kuko yayibarujeho mu buryo batazi.

Abagize uyu muryango bavuga ko, bakimara kumenya ko inzu bari batuyemo ishobora gutezwa cyamunara, ikibazo bakigejeje mu rukiko. Ngo kuba rutari rwakabifashe ho umwanzuro, basanga ari akarengane bagasaba kurenganurwa kuko ub bari kurara kugasozi mu ihema.

Murumuna wa Mukarubibi witwa Christine ati “Twese dufite iminani ahangaha ahasigaye ni mungaringari. Niba koko ubutabera bubaho nifuzaga ko bakurikirana iki kibazo cyacu bakaza aho dutuye, basanga hari uburyarya dufitemo bakamenya ko tubeshya”.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Runda Rafiki Mwizerwa, yavuze ko iki kibazo yakimenye ndetse ko yoherejeyo umunyamategeko w’ umurenge na gitifu w’ akagari kugira ngo bamenye neza imvano yacyo.

Yakomeje agira ati “Tugiye kubakodereshereza bakurikirane ikibazo cyabo batari hanze”

Ntabwo biradushobokera kuvugana na Hakizimana Jean Nepo ushinjwa ko yibarujeho umutungo w’ umuryango akawita uwe bikaba byatumye bashikibe na bishywa be basohorwa mu nzu basigiwe n’ ababyeyi babo.


Mu ijoro ryo kuwa Gatandatu n’iryo kucyumweru rishyira ku wa mbere baraye hanze, ariko umurenge wabasezeranyije ko ubakodeshereza ntibongere kurara hanze

Uyu mu muryango uhagarariwe na Mukarubibi Ruth, ugizwe n’abantu 5, inzu basohowemo ikaba yari iri mu mudugudu wa wa Nyagacyamu, akagari ka Muganza umurenge wa Runda, Mukarere ka Kamonyi.

Clementine U.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
-xxxx- Kuya 2-08-2019

niharebwe ukobabafasha
kubona icumbi

Muvunyi innocent Kuya 16-07-2019

Nukuri birakwiye KO ubutabera bukurikirana iki kibazo kuko uyumuryango urababaje

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...