AMAKURU

UKWEZI
pax

Inteko z’ abaturage zigiye kujya ziba 2 mu cyumweru, bamwe bati ’rimwe ryari rihagije’

Inteko z’ abaturage zigiye kujya ziba 2 mu cyumweru, bamwe bati ’rimwe ryari rihagije’
13-12-2019 saa 15:16' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3217 | Ibitekerezo 4

Minisiteri y’ ubutegetsi bw’ igihugu yatangaje ko yavuguruye amabwiriza angenga inteko z’ abaturage hongerwamo ko zizajya ziba kabiri mu cyumweru aho kuba rimwe nk’ uko byari bisanzwe.

GORILLA GAMES

Mu butumwa Minisitiri w’ ubutegetsi Prof Shyaka Anastase yashyize kuri Twitter yavuze ko umumaro izi nteko zifite mu gukemura ibibazo by’ abaturage aribyo byatumye zogererwa igihe.

Yagize ati "Inteko z’Abaturage, umwimerere wacu mu kwikemurira ibibazo, zavuguruwe. Zajyaga ziba 1, none zizajya ziba 2 mu cyumweru. Turasaba abaturage n’ abayobozi batandukanye kuzitabira no kuzikoresha neza kugira ngo twongere umusaruro w’ibisubizo abaturage bazivanamo."

Abaturage bo mu murenge wa Mukura mu karere ka Huye baganiriye na UKWEZI bavuga ko inteko z’ abaturage zifite akamaro gusa ngo kuba rimwe mu cyumweru byari bihagije bakurikije imirimo abaturage bagira.

Bavuga ko mu nteko z’ abaturage bigiyemo gukurungira amazu, kwicungira umutekano n’ ibindi.

Umwe muri bo yagize ati "Ntabaturage b’ inaha bakwemera kuzikora kabiri mu cyumweru kereka ku bw’ itegeko. Bitewe ni uko nta mwanya, abantu bagiye mu isarura, nta mwanya umuntu aba ashaka ibyo kurarira, yanura imyaka. Numva rimwe rihagije".

Umwe mu bashoferi bakorera mu mujyi wa Huye nawe yatangaje ko inteko z’ abaturage ari gahunda nziza kuko bajyayo bakungurana ibitekerezo n’ ubumenyi ndetse bakanakemura ibibazo bibangamiye abaturage birimo n’ iby’ amakimbirane yo mu ngo , gusa nawe agaragaza ko zigiye ziba kabiri mu cyumweru byabangamira imirimo yabo.

Yagize ati "Nitanzeho urugero nkanjye w’ umushoferi mba ngomba gukora amafaranga mbonye nkavanamo amafaranga yo kwishyura inzu, gutunga umuryango, umusoro, n’ ibindi iyo amasaha y’ inama yiyongereye ayo gukora aragabanuka njye mba ndi mu gihombo"

Ibitekerezo by’ abaturage bakoresha urubuga rwa twitter ku ngingo yongera inshuro inteko z’ abaturage ziba zikava kuri imwe zikagera kuri ebyiri.


Ubusanzwe mu gihugu hose inteko z’ abaturage zabaga ku gicamunsi cya buri wa Kabiri w’ icyumweru. Hongereho igicamunsi cya buri wa Gatanu. Ubusanzwe buri wa Gatanu amasaha y’ ikigoroba yafatwaga nk’ amasaha ya siporo ku bakozi ba Leta bose, bivuze ko kuhashyira inteko z’ abaturage bishobora kuzaba imbogamizi ku bakozi ba Leta kuko inteko z’ abaturage ari ngombwa ko abayobozi bazibonekamo.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 4
Nsanzumuhire Christian Kuya 14-12-2019

inteko z’abaturage zunganira ubundi buryo busanzwe buhari bwo gukemura ibibazo aribwo : umugoroba w’ababyeyi, umuganda wo mumibyizi, imiryango ngobyi (duhekerane), umukozi ushinzwe ibibazo by’abaturage (Etat Civil) uhora kumurenge, inshuti z’umuryango, noneho abo binaniranye bakiyambaza abunzi. Abanyarwanda turi mubisubizo cyane kubera Muzehe wacu . Ntabwo turi abanyabibazo kuburyo byatuma iminsi yose twajya duhora mubibazo . Mbona kuwa kabiri hahagije Nyakubahwa Minister.

Rwema Kuya 14-12-2019

Gahunda y’inteko z’abaturage ni nziza turazishima kuko zagiye zidufasha byinshi,ariko iminsi 8 mu kwezi ni myinshi, byatuma abaturage bazajya bajyayo ku gahato k’inzego z’ibanze kandi ndumva batakumva neza igihe batekereza ibyo basinze inyuma baburiye umwanya wo gutunganya ugasanga iminsi myinshi tuyihariye inama iterambere riradindiye.

Ruhirwa Kuya 14-12-2019

Inteko z’abaturage ninziza, ariko iyo ufashe kuwa gatandatu w’umuganda ukongeraho na kabiri mu cyumweru usanga ari inshuro icyenda mukwezi, wafata ibicamunsi izo nteko ziteraniraho ugasanga ari iminsi igera kuri itanu mukwezi wongeyeho ine kubajya gusenga bikaba icyenda.
Ubwo rero niho hari ihurizo ku muturage, mugihe Leta ibara umusoro nta munsi itarutse ikabara 30 jours Kandi wumvako dusigaranye iminsi 20 mu kwezi .
Njye ku bwanjye IBIBAZO by’abaturage byagabanuka hakiyongera ubukene ari nabwo butera byabibazo nyuma tugahora twizenguruka tutava aho turi ngo dutere imbere.
Hagumeho rimwe mucyumeru nabyo birahagije.
Murakoze

Claude Habineza Kuya 13-12-2019

Byaba bibaje abayobozi kimwe mubyo bahemberwa(gukoresha inama) noneho bakongera izo nama, ubwo baba bari kwiyongerera akazi. Twe rero bagenerwabikorwa(abaturage) bakatugabanyiriza imirimo ngo twishakire ibyadutunga.

Nyakubahwa muyobozi niba mwumva abo muyobora musubizeho umunsi umwe urahagije rwose.

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...