AMAKURU

UKWEZI
cheno 2020

Iby’ingenzi kuri operasiyo KITONA yasabye ingabo z’u Rwanda amayeri ahambaye ngo idafasha Savimbi

Iby’ingenzi kuri operasiyo KITONA yasabye ingabo z’u Rwanda amayeri ahambaye ngo idafasha Savimbi
18-01-2020 saa 13:58' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 6705 | Ibitekerezo 2

Mu 1996 nyuma imyaka ibiri ingabo za RPA zihagaritse Jenoside yakorewe abatutsi, ingabo z’ u Rwanda zagiye muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo gucyura impunzi z’ Abanyarwanda zari zarahungiyeyo no kuzitandukanya n’ abasirikare bari mu ngabo zatsinzwe X-FAR bari bagifite imigambi yo gutera u Rwanda..

General James Kabarebe nk’umwe mu bayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside, avuga ko Abafaransa na Mumbutu wayoboraga Zayire bafashaga abasirikare ba X-FAR bakabaha ibikoresho ngo bisuganye bazongere batere u Rwanda.

Ibi nibyo byatumye ingabo z’ u Rwanda zijya muri Congo zirwana n’ abasirikare bayo zikuraho Mumbutu zishyiraho Laurent Desiré Kabila. Gen. Kabarebe avuga ko nyuma yo gushyiraho Laurent Desiré Kabila banafashe umwaka wo kumuyoborera ingabo no kuzishyira ku murongo ariho havuye ko Gen Kabarebe yabaye umugaba mukuru w’ingabo z’ibihugu bibiri Congo n’u Rwanda.

Mu 1998 Laurent Desiré Kabila yigometse ku ngabo z’u Rwanda zari zaramushyizeho nawe ajya gufasha X-FAR. Ibi byasabye ingabo z’u Rwanda gusubira muri Congo muri operasiyo yiswe ‘Kitona’ nk’uko Gen. Kabarebe aherutse kubiganiriza abarimu bigisha amateka bari mu itorero.

Gen. Kabarebe yagize ati “Perezida Mumbutu n’Abafaransa bumvaga ko nibashyigikira umugambi wa X-FAR bazakomeza umugambi wa Jenoside bakawukora. Ni uko ingabo z’u Rwanda zagiye muri Congo 1996 zicyura abaturage, ariko zikomeza muri Congo zirwana na Mumbutu na X-FAR ari naho twakuriyeho Mumbutu”

Operasiyo Kitona

Gen Kabarebe avuga ko ingabo z’u Rwanda zirwanye na Kabila zari zarashyize ku butegetsi ibindi bihugu birimo Tchad, Angola, Zambia, Sudan, Zimbabwe, byaje mu ntambara bikurikiye imari mu gihe ingabo z’u Rwanda zo zari zishyize imbere umutekano.

Ibi bihugu byose byagiye mu bitugu bya X-FAR, interahamwe na mai mai byose birwana n’ingabo z’u Rwanda.

Ngo HE Paul Kagame yasanze imigambi yose yaracurirwaga Kinshasa, bituma apanga operasiyo Kitona. Asaba ingabo z’ u Rwanda gusubira i Kinshasa.

Mu 1996 ingabo z’u Rwanda zari zarakoresheje amezi arindwi zirwana kugira ngo zigere Kinshasa. Perezida Kagame asanga kugira ngo ingabo z’u Rwanda zongere zirwane amezi arindwi yandi kugera Kinshasa ari kure cyane.

Gen. Kabarebe ati “HE, ategeka ko ingabo z’ u Rwanda zijya kuri Goma, zigafata indege ya Aire Zaïre, zikayishimuta,zigafatira imbunda ku bapilote, bakadutwara ku kibuga kitwa Kitona”.

Ikibuga cy’indege cya Kitona kiri ku Nyanja ya Atlantic. Cyubatswe n’ Abanyamerika mu ntambara y’ubutita. Ni ikibuga kinini cyane, ingabo z’u Rwanda zari zikizi zizi n’abasirikare bahari kuko zari barayoboye ingabo za Congo zizi imbaraga z’abasirikare ba Congo n’izo badafite.

Ati “Abasirikare bacu bageze Kitona, indege iramanuka batangira kurwana n’abasirikare ba Congo. Ubwo murumva abasirikare bagiye mu ndege ni abasirikare ijana n’abandi bararwana na batayo y’ Abakongo basanze ku kibuga. Abasirikare bacu barabanesha bafata ikibuga”.

Ingabo z’u Rwanda zimaze gufata ikibuga cy’indege cya Kitona, nibwo abandi basirikare babonye guhaguruka mu Rwanda berekeza Kitona. Kuva Kitona ujya Kinshasa nihafi kurusha kuva mu Rwanda ujya Kinshasa niyo mpamvu ingabo z’u Rwanda zahisemo guca Kitona.

Kuva mu Rwanda ujya Kinshasa ni ibirometero 2000 mu gihe kuva Kitona ujya Kinshasa ari ibirometero 500.

Ingabo z’u Rwanda zari zamaze kugera muri Congo Kasai, Kisagani n’ ahandi. Izari Kitona zararwanye zigera Kinshasa nubwo rwari urugamba rutoroshye kuko Kabila yari yamaze guhuruza bya bihugu birimo Angola, Zambia, Zimbabwe,Sudan, na Chad.

Angola yinjiye mu ntambara yahise ijya ku kibuga cya Kitona ifungira amayira ingabo z’u Rwanda ntizongera kubona ibyo kurya, imiti, nta bandi basirikare u Rwanda rwashoboraga kohereza.

Perezida Kagame (icyo gihe wari visi Perezida) yabwiye abasirikare ngo nibareke iyo operasiyo bitahire. Abo barwanaga nabo barababwira ngo kugira ngo tubareke ni uko mushyira intwaro hasi mukamanika amaboko. H.E ati “Nta ngabo z’u Rwanda zishobora kumanika amaboko bibaho”.

Kagame yabwiye izo ngabo ko hari inzira ebyiri zazisohora muri Congo, imwe yari ukujya muri Congo Brazzaville bagafata ikibuga kitwa Port noire u Rwanda rukohereza inde zikabakurayo, indi nzira yari ukujya muri Angola bakareba ikibuga kiri hafi bakagifata u Rwanda rukohereza indege zibakurayo.

Kagame yahitiyemo izi ngabo ko zijya gufata ikibuga cy’ indege cyo muri Angola kiri ku birometero 200 uvuye Kitona. Ingabo z’u Rwanda zahise zihindura uburyo bw’imirwanire ziva muri conventional warfare, zijya muri guerrilla warfare.

Muri Conventional warfare ingabo zihangana ziteganye mu gihe muri Guerrilla warfare ingabo zikwihisha ukazigwamo utabizi, ubyiteguye(ambushes,sabotages).

Ingabo z’u Rwanda zaragiye zirwanya abasirikare bari barinze iki kibuga cy’indege cyo muri Angola ziragifata. Zimaze kugifata zihura n’imbogamizi y’ikirere kuko ku manywa ikirere cyabaga cyuzuye ingabo z’ibi bihugu byari byarinjiye mu rugamba.

Gen. Kabarebe avuga ko ingabo z’u Rwanda zahise zisubira muri Congo zizana moteri nijoro zikajya zicana amatara indege z’u Rwanda zikajya ziza zigatwara abasirikare b’u Rwanda zikabatahana.

Habanje gutaha inkomere n’abasirikare batamenyereye intambara. Ikibazo cyaje kubaho ni uko abasirikare b’u Rwanda bagendaga bagabanuka kandi ababarasaba bo batarahwema. Ba commanders bose basabwe kurekura ingabo zose zigataha ariko bakajya batoranyamo umusirikare ushoboye kurusha abandi akaba ariwe usigarana nabo.

Gen. Kabarebe ati “Twari abasirikare 1750, uko buri gicuku indege iza igatwara abasirikare tugasigara turi bakeya.”.

Ingabo za Jonas Savimbi nazo zabaye ikibazo

Jonas Savimbi warwanyaga ubutegetsi bwa Josee Edouardo dos Santos wari Perezida wa Angola, muri icyo gihe u Rwanda rwoherezaga indege zigacyura abasirikare yaravuze ngo nta ndege yongera kuva kuri icyo kibuga, ngo iyongera kuhava arayirasa.

Savimbi yashakaga ko ingabo z’u Rwanda zimufasha gukuraho ubutegetsi bwa Josee Edouardo dos Santos, ariko ingabo z’ u Rwanda zimubwira ko zitaje gukuraho ubutegetsi bwa Angola ahubwo zishaka inzira ngo zitahire

Ingabo z’ u Rwanda zajijishije Savimbi ziramubwira ngo ejo tuzatangira kugufasha. Zifata abasirikare bamwe zibaha umukamanda bajya ku birometero nka 80, ziramubwira ngo zana abasirikare bawe dupange operasiyo.

Uwo mukamanda yari yahawe amabwiriza ko nibigera saa yine z’ijoro ahita akora ku basirikare be bagacika Savimbi.

Kabarebe ati ko “Ku bw’amahirwe uwo mukamanda twari twasigiye abo bana bo kwa Savimbi ku ndege ya nyuma baraza tujya mu ndege turaza tugera mu Rwanda nta musirikare wacu n’umwe dusize muri Congo cyangwa Kitona”.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 2
Emmanuel Kuya 24-03-2020

When you fight with and for a just cause,obstacle become an offered opportunity for you
Vive RDF and HE
Good Commander in Chief
Tunawahitajia kusonga Mbele
Routa da continua
Be Blessed

Zuzu Kuya 18-01-2020

RDF ndabakunda gusa.

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...