AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

U Rwanda ngo nta mwanya rufite wo kuvuga ku myigaragambyo y’ u Burundi irushinja kwigana umurishyo w’ ingoma

U Rwanda ngo nta mwanya rufite wo kuvuga ku myigaragambyo y’ u Burundi irushinja kwigana umurishyo w’ ingoma
24-08-2019 saa 17:15' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 4798 | Ibitekerezo

Abakaraza b’ Abarundi bavuga ko bamagana u Rwanda barushinja ko rwabibye imirishyo y’ ingoma(uburyo bwo kuvuza ingoma) rukabuserukana mu irushanwa "East Africa’s Got Talent" mu gihugu cya Kenya bazindukiye mu myigaragambyo. Leta y’ u Rwanda ivuga ko nta mwanya ifite wo kugira icyo ibivugaho.

Iyi myigaragambyo yatumijwe n’ umuyobozi w’ umujyi wa Bujumbura. Abayitabiriye bashinja u Rwanda ko rwibye ikirango cy’ umuco w’ u Burundi.

Mu mpera z’ icyumweru gishize nibwo itsinda ry’ abakaraza ryita Himbaza Club rigizwe n’Abarundi bahungiye mu Rwanda bari kumwe na bamwe mu banyarwanda basanzwe bazi kuvuza ingoma, ryagaragaye muri iryo rushanwa uvuza imirishyo y’ ingoma isanzwe imenyerewe mu Burundi.

Abateguye iri rushanwa bavuga ko abaryitabiriye badahagarariye ibihugu ko ahubwo ari abantu ku giti cyabo.

Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa muri Minisiteri y’ Ububanyi n’ amahanga mu Rwanda ushinzwe ubutwererane muri Afurika y’ Iburasirazuba yagaragaje ko u Rwanda rudafite umwanya wo kuvuga kuri iyi myigaragambyo irushinja kwigana imirishyo y’ u Burundi.

Aganira na UKWEZI yagize ati "Ntacyo tubivugaho kabisa. Nta mwanya tubifitiye"

BBC yatangaje ko abitabiriye iyi myigaragambyo barenga 50.000, barimo abari bitwaje ibyapa biriho amagambo yamagana u Rwanda.

Abo bakaraza b’ Abarundi bavuga ko batazihanganira umuntu wese cyangwa igihugu icyo ari cyose kiziyitirira umurishyo w’ ingoma wa Kirundi.

Nubwo abateguye irushanwa bavuga ko batatumiye ibihugu ahubwo abantu ku giti cyabo, Dunia Abedi uhagarariye abo bakaraza mu myigaragambyo avuga ko itsinda Himbaza ryagiye rihagarariye u Rwanda rikavuza imirishyo y’ u Burundi.

Leta y’ u Burundi ivuga ko u Rwanda rwohereje abo bakaraza hatisunzwe amategeko agenga ingoma z’u Burundi.

Mu itangazo ryasohowe na Minisitiri w’ Imikino n’ umuco, Pelate Niyonkuru, yavuze ko ko ingoma z’u Burundi ari umutungo bwite w’ u Burundi udatizwa cyangwa ngo ugurishwe kandi ko nta n’umwe wemerewe kugerageza kuwiyitirira ndetse ngo yihe ububasha bwo kuwukoresha mu nzira zidahuye n’imico n’imigenzo y’ Abarundi.
Nubwo bimeze gutya ariko, Alphonse Rugambarara wigeze kuba Minisitiri w’ Imikino n’ umuco mu Burundi avuga ko ibyabaye byatewe n’ impamvu za politiki ngo mu bihugu bitandukanye birimo Abarundi usanga hariyo amatsinda y’abavuzi b’ingoma nk’iyo.

Itangazo ryateguwe na Clouds Media International FZ LLC yateguye iri rushanwa hamwe na Rapid Blue bavuga ko iryo rushanwa ryari rifunguye kuwo ari we wese uba mu bihugu bya Kenya, Uganda, u Rwanda na Tanzania hatararebwe ibihugu baturukamo.

Bati "Abo bakaraza bari mu Rwanda hakurikijwe amategeko, rero bemerewe kwinjira muri iri rushanwa".

Iryo tangazo rivuga ko amatsinda yinjira muri ku giti cyayo, kandi ko bemeza neza ko nta gihangano na kimwe cyigeze gikinwa mu izina ry’ igihugu runaka.

Iyi myiragambyo y’ Abarundi yamagana u Rwanda irushinja ko rwibye imirishyo y’ Abarundi ibaye mu gihe u Rwanda n’ u Burundi bitabanye neza kuko hashize imyaka 4 umubano w’ ibi bihugu ujemo agatotsi.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA