AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rusizi : Impanuka ikomeye yahitanye 2 abandi 4 barakomereka

Rusizi : Impanuka ikomeye yahitanye 2 abandi  4 barakomereka
1er-11-2018 saa 13:42' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 8593 | Ibitekerezo

Mu Kagari ka Shagasha Umurenge wa Gihundwe mu Karere ka Rusizi, ahazwi nko ku Kadashya, habereye impanuka ikomeye y’imodoka y’ivoiture yagonganye n’ikamyo nini, 2 barapfa abandi 4 barakomereka 2 muri bo bakaba bakomeretse bikomeye.

Iyi mpanuka yabaye saa kumi n’imwe z’umugoroba wo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 31 Ukwakira 2018.

Ababonye iyi mpanuka batangarije Ukwezi ko yatewe n’umuvuduko ukabije w’ikamyo yaturukaga Kigali yerekeza mu mujyi wa Kamembe, maze igongana bikomeye n’imodoka nto yerekezaga Nyamasheke.

Iyi modoka y’ivoiture yarimo abantu batandatu, babiri muri bo bahise bitaba Imana, bane bakaba bari gukurikiranwa mu bitaro bya CHUK n’ibya Gihundwe.

Mu baguye muri iyi mpanuka harimo, Mukangarambe Chantal w’ imyaka 46 wari utwaye ivoiture waguye mu bitaro bya Gihundwe, Munyampirwa Innocent w’imyaka 35 wahise apfa impanuka ikiba.

Abakomerekeye muri iyi mpanuka ni abana bane barimo, Muhigirwa Alsene w’imyaka 5, Ineza Ganza Yanisse w’imyaka 6,, Igiraneza Winny Pamela w’imyaka 5 na Niyomugenga Mugisha Evette w’imyaka 10, babiri muri bo barimo n’uwa Nyakwigendera Chantal bakaba bari gukurikirranirwa muri CHUK kuko barembye cyane..

Umuvugizi wa Polisi ushinzwe Ishami rya Polisi y’Igihugu rishinzwe umutekano wo mu muhanda SSP Ndushabandi Jean MarieVianney yatangarije Ukwezi ko iyi mpanuka yatewe n’uko umushoferi w’ikamyo yataye umuhanda we kandi akaba yari ku muvuduko wo hejuru.

Yagize ati “ Uwari utwaye ikamyo ifite purake yo muri Tanzaniya yataye umukono we agendera mu mukono utari uwe, maze agongana n’utwaye imodoka nto yo mu Rwanda, bamwe mu bari bayirimo barapfa abandi barakomereka.”

SSP Ndushabandi yakomeje avuga ko zimwe mu mpamvu zitera abatwara amakamyo yo mu mahanga akora impanuka ari uko ataba arimo speed governor, umunaniro ukabije abashoferi baba bafite kubera urugendo rurerure ndetse no kudakurikiza imikoreshereze y’imihanda yo mu Rwanda.

Yakomeje asaba abatwara imodoka zikora igeno ndende ko byibura hajya hakora abashoferi babiri ku modoka imwe, kugira ngo umwe aze kwakira mugenzi we mu gihe yaba ananiwe.

Iyi niyo modoka yagonzwe n’Ikamyo

Abari mu ikamyo bo ntacyo babaye


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA