AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Abiciwe ababo muri Jenoside biteguye kubana neza n’ abayikoze bagiye kurangiza ibihano

Abiciwe ababo muri Jenoside biteguye kubana neza n’ abayikoze bagiye kurangiza ibihano
20-12-2019 saa 19:30' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1050 | Ibitekerezo

Abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi bavuga ko biteguye kongera kubana neza n’ abayikoze barimo abagiye kurangiza imyaka y’ igifungo bakatiwe bagafungurwa gusa ngo ni ngombwa ko baca bugufi bakemera ko ibyo bakoze ari icyaha bagasaba imbabazi abo biciye.

Kayinamura Come wo mu karere ka Nyamasheke yabitangaje ku wa 19 Ukuboza 2019, nyuma yo gusabwa imbabazi na Rugorirwera Daphrose wo mu murenge wa Gihombo mu karere ka Nyamasheke.

Kayinamura nyuma yo guha imbabazi uyu mugore wafatanyije na basaza be kumuhemukira yasabye Leta ko yakora uko ishoboye abagiye gufungurwa bose bakumva uburemerere by’ icyaha bakoze bagasaba imbabazi.

Biteganyijwe ko muri uyu mwaka wa 2019 hazafungurwa abagera kuri 807 bazaba barangije ibihano byabo mu gihe 2020 hazafungurwa 922, muri 2021 hafungurwe 1496, muri 2022 hafungurwe 3620 naho 2023 hafungurwe abagera ku 2012.

Avuga ku kuba abafungiye Jenoside bagiye gutangira gufungurwa ku bwinshi kuko abenshi imyaka bakatiwe irimo kurangira. Yagize ati “Ahubwo turasaba Leta, kuko natwe ubu twatangiye kugira ibibazo ni nk’ ibyo byose, Leta yadufasha nibura abo irekuye bose ikajya ibanza kubanyuza muri iyi gahunda, yo kugira ngo natwe imitima yacu ituze tumaze kwibobanira nabo kandi tumaze kuvugana”.

Kayinamura Come asaba ko abagororwa bose bafungiye jenoside baca bugufi bagasaba imbabazi abo bahemukiye kugira ngo bazabane neza igihe bazaba barangije ibihano

Yakomeje agira ati “Kuko umuntu yaza akakwikubitaho wakurikiza agahinda yaguteye n’ abantu yakwiciye , kwiyakira bikatunanira ndetse hari n’ abashobora kuba byabaviramo kwiyahura cyangwa kugira izindi ngorane z’ ubuzima”.

Rugorirwera na Kayinamura bavuga ko mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi bari babanye neza, ndetse n’ umugabo wa Rugorirwera yateganyaga guha inka uyu mugabo bahemukiye.

Rugorirwera wakatiwe gufungwa imyaka 15 amaze 13 afunze, bivuze ko ari mu bazafungurwa mu myaka ibiri iri imbere. Agira ati “Mu 1994 ubwo musaza wanjye yagabaga igitero iwabo wa Kayinamura kikica se na nyina na murumuna we navuze ijambo ribi kandi ari umuvandimwe wanjye. Naravuze ngo ‘iyo bica Kayinamura, umusaza n’ umukecuru bazize iki ?’”.

Uyu mugore, ku wa 19 Ukuboza ubwo abagororwa 13 bafungiye muri gereza ya Nyamagabe basabaga imbabazi abo bahemukiye yavuze ko ibyo yavuze byakomeje kumukomaga bituma atumaho Kayinamura ngo amusabe imbabazi.

Rugorirwera wahemukiye uwo bari babanye neza yamusabye imbabazi bombi bararuhuka

Umuryango Didé uharanira uburenganzira bw’ abagororwa muri gahunda yawo yo guhuza abakoze Jenoside n’ abayikorewe mu gikorwa cyo gusaba imbabazi no kuzitanga niyo yahuje aba bagororwa 13 n’ abo bahemukiye.

Viateur Bicari, umukozi wa Didé ushinzwe gukurikirana imishinga avuga ko nubwo imibare y’ abasaba imbabazi muri gahunda yabo ari mike ngo n’ abandi urugendo bararutangiye nubwo batageze ku kigero kimwe.

Viateur Bicari ukora muri Dide avuga ko abagororwa bose bari mu rugendo ruganisha ku gusaba imbabazi abo bahemukire gusa ngo ntibatageze ku kigero kimwe

Ati “Dukurikije ukuntu twirirwana nabo, ukuntu tuganira n’ abandi bafatanya bikorwa kuko ntabwo turi twenyine turizera ko rwose mu Rwanda umuntu urangije ibihano aba yaragororotse”.

Perezida wa Ibuka Gasasira Marcel avuga ko nk’ abarokotse Jenoside biteguye kwakira abayikoze bagiye kurangiza ibihano gusa nawe ashimangira ko byaba byiza basabye imbabazi bakanatanga amakuru y’ ahajugunywe imibiri y’ abatutsi.

Agira ati “Abagororwa bakoze Jenoside tubakira nyine nk’ abantu barangije ibihano bikaba akarusho noneho iyo banadusabye imbabazi. N’ iyo batanazisaba kandi twatojwe kwiyakira na Leta y’ ubumwe bw’ Abanyarwanda ku cyaha cya Jenoside twakorewe”.

Perezida wa IBUKA mu karere ka Nyamasheke GASASIRA Marcel

Superintendent Mugororotsi Prosper, umuyobozi wa Gereza ya Nyamagabe nawe atanga icyizere ko abagororwa bakoze Jenoside barangiza ibihano baragororotse.

Yagize ati “Abiciwe abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi abireze dutumira abo bahemukire, abandi bireze tugatumira abo bahemukiye, turatekereza ko uru rugendo ruzagera ku bantu bose. Abagororwa bazajya gufungurwa abenshi muri bo bariyunze n’ abo bahemukiye”.

Umuyobozi wa Gereza ya Nyamagabe Superintendent Mugororotsi Prosper

Gereza ya Nyamagabe ifungiyemo abagororwa 1 316 abafungiye icyaha cya Jenoside ni 972. Abarenga 900 mu bafungiye muri iyi gereza ni abagore. Iyi gereza kandi irimo abana 47 bavukiye muri gereza ku bagore bafunze.

Kayinamura Come ngo yumvaga adashaka kurebana mu maso na Rugorirwera wamuhemukiye muri Jenoside ariko ngo nyuma yo kuganira nawe no kumuha imbabazi yumvise abohotse, ndetse ngo biteguye kuzakomeza umubano mwiza bari bafitanye mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi

Bicari Viateur aganiriza abagororwa n’ abari bazinduwe no gutanga imbabazi ibyiza byo kubikora bikuvuye kumutima

Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza mu karere ka Nyamasheke

Bicari Viateur atanga ikiganiro

Hafashwe ifoto y’ urwibutso

Umukozi wa Dide asuhuza abagororwa n’ abarokotse Jenoside bari bazinduwe no gutanga imbabazi


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA