AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze kuri iyi tariki, menya amateka ye

Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze kuri iyi tariki, menya amateka ye
25-07-2019 saa 09:22' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 3364 | Ibitekerezo

Umwami Mutara III Rudahigwa watwaye u Rwanda kuva tariki 16 Ugushyingo 1931 kugera 25 Nyakanga 1959 ni umwe mu bami b’ u Rwanda bamenyekanye cyane biturutse ku bigwi byabo. Uyu mwami u Rwanda rumufata nk’ intwari kuko yarwanyije ubuhake.

Mutara III Rudahigwa yavutse mu 1911 , iyo aba akiriho aba agize imyaka 108, gusa yatanze tariki 25 Nyakanga 1959. Ni we Munyarwanda wa mbere wabatijwe na Kiziliga gatolika yitwa Charles Léon Pierre hari abamwitaga Charles Mutara III Rudahigwa.

Rudahigwa yavukiye I Nyanza mu muryango w’ i Bwami , se ni Umwami Yuhi V Musinga, nyina ni Umugabekazi Kankazi waje kwitwa Radegonde Nyiramavugo III Kankazi.

Mu 1919 nibwo Rudahigwa yatangiye kwiga mu ishuri ry’ I Nyanza ryari iry’ abana b’ abashefu n’ abatware. Mu 1924 yabaye umunyamabanga wa se Yuhi V Musinga, mu 1929 Rudahigwa yagizwe umushefu.

Rudahigwa yimitswe tariki 16 Ugushyingo 1931, izina ry’ umwami yitwa Mutara III Rudahigwa, gusa bamwe bamwitaga Charles Mutara III Rudahigwa kuko yaje kubatizwa.

Rudahigwa niwe Munyarwanda wa mbere wabatijwe mu 1943 yitwa Charles Léon Pierre. Se wa Rudahigwa , Yuhi V Musinga yanze kuyoboka idini gatulika.

Rudahigwa yabatijwe na Musenyeri Léon Classe, wayoboraga kiliziya gatolika mu Rwanda kuva 1929, Rudahigwa u Rwanda yarutuye Christu.

Ku butegetsi bwa Rudahigwa u Rwanda rwahuye n’ akanda kuva 1941 kugera 1945 kakurikiwe n’ inzara ya Ruzagayura yo 1944 – 1945. Iyi nzara yahitanye Abanyarwanda ibihumbi 200 muri miliyoni 2 zari zituye u Rwanda. Icyo gihe nibwo yakuyeho ubuhake ndetse zimwe mu nka ze aziha abaturage ngo zibaramire muri iyo nzara.

Uko yatanze

Tariki 24 Nyakanga 1959, Rudahigwa yageze Usumbura (ubu hitwa Bujumbura mu Burundi, mu nama y’ Ababiligi yari yatumijwe na Padiri André Perraudin. Ku munsi wakurikiyeho tariki 25 Nyakanga 1959 yagiye kureba umudogiteri w’ Umubiligi mu bitaro by’ Abakoloni ari naho yatangiye.

Rudahigwa yabanje kurwara umutwe ukomeye, abaganga baza kwemeza ko yaviriye imbere mu mutwe. Ntabwo higeze hasuzumwa umugogo we ngo hamenyekane icyateye urupfu rwe, kuko ariko nyina Kankazi yabyifuje.

Rudahigwa amaze gutanga hadutse inkuru ivuga ko yishwe n’ Abakoloni b’ Ababiligi, Abanyarwanda barigaragambya bafunga imihanda banatera amabuye imodoka z’ Ababiligi.

Hadutse indi nkuru ivuga ko Rudahigwa yanyoje akarenza urugero bikaba aribyo byatumye ubuzima bwe bujya mukaga, ndetse ko yari arwaye syphilis ativuje ariko umuntu wari kumwe nawe yavuze ko ari akomeye ari gukina tennis.

Intwari Mutara III Rudahigwa yasimbuwe na Jean-Baptiste Ndahindurwa, watangiye muri Leta zunze ubumwe za Amerika Kigeli V.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA