AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : Ababyeyi bashinja abakobwa kwambara ibishotora abagabo bikanaba intandaro y’ubusambanyi

Rubavu : Ababyeyi bashinja abakobwa kwambara ibishotora abagabo bikanaba intandaro y’ubusambanyi
25-11-2018 saa 08:09' | By Vincent Nsengiyumva | Yasomwe n'abantu 10051 | Ibitekerezo

Bamwe mu babyeyi bo mu bice bitandukanye mu Karere ka Rubavu, bahamya ko imyambarire y’urubyiruko rw’iki gihe cyane cyane abakobwa, igira uruhare rukomeye mu gutiza umurindi umuco mubi w’ubusambanyi, ngo kuko akenshi iyo myambarire ishotora abagabo.

Aba babyeyi bavuga ko n’ubwo umuco ukura, bitavuze ko abantu bafata ibyo babonye byose bituruka mu mahanga bakabizana mu muco w’u Rwanda batabanje kureba ingaruka byagira ku muryango nyarwanda.

Ababyeyi baganiriye n’ikinyamakuru Ukwezi bo mu Kagali ka Kageshi mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, bavuga ko urubyiruko rwo mu minsi ya none by’umwihariko urwo mu mijyi rwataye umuco, aho usanga imyambarire yabo igaragaza imyanya y’ibanga mu buryo buteye isoni n’agahinda.

Uwitwa Mayobere Christine yagize ati “Urubyiruko rwa none cyane cyane urwo mu mijyi usanga rwambaye imyenda iciyemo, aho bavuga ko ari ibigezweho. Kera abantu barambaraga bakikwiza ugasanga umuntu yiyubashye yaba ari mu bandi ugasanga bamwubaha. ”

Akomeza avuga ko iyo myambarire igira uruhare rukomeye mu kubashora mu ngeso z’ubusambanyi ngo kuko ituma abagabo n’abasore babatinyuka kubera uburyo baba bigaragaje.

Umukecuru witwa Cesiliya Icyitegetse ashimangira ko umuco mu rubyiruko uri kugenda ucyendera, ngo bikaba bigaragarira mu myambarire iteye isoni abakobwa b’iki gihe bambara.

Ati “ Abakobwa b’ubu bambara mu buryo buteye isoni. Barambara utwenda tugaragaza intege, baca ku musore bakamushotora, uwo musore agahita amugenderera akamusaba ko bakora amabi, ugasanga hari n’ababikoreye mu nzira.”

Avuga ko abakobwa bakwiye kwambara imyambaro isesekaye itagaragaza imyanya y’ibanga mu rwego rwo kwiyubahisha no kwirinda gushotora abagabo.

Aba babyeyi bavuga ko imyambarire y’abakobwa b’iki gihe iri mu bibatera guterwa inda zitateganyijwe ziri kugaragara cyane mu bana b’abangavu.

Murekatete Aisha we avuga ko ababyeyi b’iki gihe bari mu batuma abana babo bambara imyambaro iteye isoni, aho usanga bakura bambikwa uko biboneye, ndetse ugasanga nta n’urugero rwiza bahabwa n’ababyeyi.

Murekatete ntiyemeranya n’abavuga ko kwambara impenure ari uguta umuco, ngo kuko nta kigero cy’imyambarire cyashyizweho ku buryo uwambaye uburyo ubu n’ubu yaba yarenze ku irengayobora rigena imyambarire.

Yanavuze ko kwambara ibiteye isoni ku bakobwa, bibagaragaza nk’abafite umuco y’ubusambanyi bigatuma abagabo babafata ukundi, bikaba byatiza umurindi ubusambanyi.

Nsanzabaganwa Modeste, ushinzwe ururimi mu Nteko Nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC), ahamya ko umuco ukura, ariko ko bitavuze ko abantu bafata ibivuye mu bihugu by’amahanga bakabyinjiza mu muco w’u Rwanda batarebye ingaruka zabyo ku muryango nyarwanda.

Yagize ati “ Umuco urakura, abantu bagenda bambara mu buryo butandukanye, kera bambikaga ibice bicye by’umubiri nyuma bagenda bambara ahantu hose.Ibyo byose tukabijyamo tukabikurikira ariko ukurikira ibintu bishya udataye ibitekerezo byawe.Ufashe ibije byose udashishoje wasanga utaye umuco cyane. Ubu ngubu muri iki gihe abanyarwanda batekereza ko kwambara neza ari ukwambara ukikwiza. Niba ugiye kuvuga ngo umuco warakuze, ariko wanakura ntabwo wataye ubunyarwanda bwawe. ”

Nsanzabaganwa avuga ko umuco karande uhinduka ariko hakaba hari imitekerereze remezo idahinduka nko kwikwiza , kwiyubaha no kwihesha agaciro.

Yanavuze ko kwambara imyambaro idahesha uyambaye agaciro ari ikimenyetso cy’umuntu wataye umuco.

Abakobwa ntibavuga rumwe n’ababyeyi babashinja kwambara ibishotora abagabo

Uwineza Anita utuye mu Murenge wa Gisenyi ntavuga rumwe n’abumva ko hari imyambaro iteye isoni, agashimangira ko imyambarire migufi cyangwa igaragaza bimwe mu bice by’ibanga yahozeho mu Rwanda mu myaka yo hambere.

Yagize ati “ Abavuga ko abakobwa bambara ibiteye isoni ntitubyumva kimwe. Ntabwo abambara uko, ari uko twataye umuco. Imyambarire y’urubyiruko rw’ubu niyo igezweho. Abavuga ko imyambarire yacu ishotora abagabo sibyo kuko ubundi abasabana bose ntibasambanya abambaye imyenda migufi.”

Ishimwe Divine nawe utuye mu Murenge wa Gisenyi avuga ko umuco utacitse ko ahubwo ikiriho ari iterambere rigenda riza mu Rwanda. Avuga ko kwambara imyambaro migufi bitavuze ko baba bataye umuco, kuko ngo usanga hari ababyambara kandi bakaniyubaha.

Bamwe mu babyeyi bo muri Busasamana bahuza imyambarrire y’urubyiruko rw’ubu n’intandaro y’ubusambanyi

Nsanzabaganwa Modeste ushinzwe ururimi muri RALC,avuga ko umuco karande uhinduka ariko hakaba hari imitekerereze remezo idahinduka


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA