konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI
Minijust

Mu mafoto: Abasirikare bakuru bo mu ishuri ry’i Nyakinama basobanuriwe amateka y’Intwari z’u Rwanda

Mu mafoto: Abasirikare bakuru bo mu ishuri ry’i Nyakinama basobanuriwe amateka y’Intwari z’u Rwanda
24-03-2018 saa 10:42' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 3887 | Ibitekerezo 1

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 23 Werurwe 2018, itsinda ry’abasirikare bakuru bo mu bihugu bitandukanye rigizwe n’abanyeshuri bo mu ishuri rya gisirikare (Rwanda Peace Academy) riri I Nyakinama mu karere ka Musanze, n’abarimu babo basuye igicumbi cy’intwari z’igihugu aho basobanuriye byinshi bijyanye n’amateka y’intwari z’igihugu.

Iri tsinda ryaje rigizwe n’abasirikare 23 bo mu ishuri rya gisirikare baturuka mu bihugu bya Ghana, Kenya, Malawi, Uganda, Zambia, Repubulika ya Czech, Nigeria na Tanzania.

Aba basirikare basuye Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari, Impeta n’Imidari by’Ishimwe aho banasuye ahashyinguwe intwari z’u Rwanda banasobanurirwa ibyaranze izi ntwari zagize uruhare mu kuba u Rwanda ruriho uyu munsi.

Uhagarariye iri tsinda, Col. Winfried Dzanda Hedidor yavuze ko amateka u Rwanda rwizihizaho intwari z’igihugu ndetse rukanaziha icyubahiro ari amateka ahuriweho n’ibihugu byinshi bya Afurika.

Rwaka Nicolas ushinzwe ubushakashatsi m’Urwego rw’igihugu rushinzwe intwari impeta n’imidari by’ishimwe (CHENO) yavuze ko aba basirikare baba bafite amakuru menshi arimo no kumenya ibyerekeye intwari z’igihugu barimo aho basobanuriwe amateka y’intwari z’u Rwanda zirimo na Nyakwigendera Maj. Gen. Gisaa Fred Rwigema wanagize uruhare mu kubohara ibihugu bitandukanye birimo na Uganda.

Yagize ati “Baba bakeneye kumenya amakuru menshi ariko umwihariko unarimo ni uko zimwe mu ntwari z’igihugu banazizi mu bihugu baturutsemo, twavuga nka Nyakwigendera Maj. Gen. Gisaa Fred Rwigema baramuzi muri kano karere muri Afurika nk’intwari y’u Rwanda iri mu cyiciro cy’Imanzi ariko bo banamuzi nk’intwari mu bihugu byabo kuko ahenshi bagiye bamwumva abandi baramubonye abandi barakoranye mu bijyanye no kugarura ubwigenge mu bihugu nk’ibi”

Yakomeje avuga ko umwihariko w’ibyo bashaka kumenya ari uburyo umunsi w’intwari z’igihugu wizihizwa mu Rwanda n’uburyo intwari z’igihugu zihabwa icyubahiro. Yanavuze ko kandi baba bashaka ku menya andi mateka arimo uburyo intwari z’igihugu zitoranywa n’uburyo zemezwa hagendewe ku bushakashatsi bwimbitse bukorwa n’urwego rubishinzwe.
Rwaka Nicolas ushinzwe ubushakashatsi muri CHENO yasobanuriye aba basirikare byimbitse amateka y’intwari z’igihugu
Uhagarariye iri tsinda, Col. Winfried Dzanda Hedidor, yasinye mu gitabo cyagenewe abashyitsi

AMAFOTO: Bunani Janvier


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 1
jeremie Kuya 28-05-2018

urwanda rwacu dukomeze kwibuka amateka yaturanze tunakomeza gushima umubano dufitanye n’ibindi bihugu mugushaka kumenya byimbitse urwanda rwacu munzira inoze

English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...