konka coffee
KONKA

AMAKURU

UKWEZI

Miss Rwanda 2018: Min. Mbabazi yasabye abahatanira ikamba kugira ubushishozi mu byemezo bafata

Miss Rwanda 2018: Min. Mbabazi yasabye  abahatanira ikamba kugira ubushishozi mu byemezo bafata
16-02-2018 saa 07:47' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 1724 | Ibitekerezo

Minisitiri w’Urubyiruko, Madamu Rose Mary Mbabazi wasuye abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, yabibukije ko imyanzuro bafata uyu munsi nk’urubyiruko ariyo igena uko ejo hazaza habo hazaba hameze

Ibi Minisitiri Mbabazi yabibwiye aba ba Nyampinga kuri uyu wa Kane tariki 15 Gashyantare 2018, ubwo yari yabasuye I Nyamata muri Hotel Golden Turip aho bateraniye mu mwiherero kuva ku wa 9 Gashyantare 2018.

Mu mpanuro zibanze ku ruhare rw’urubyiruko mu iterambere ry’Igihugu, Min. Mbabazi yabwiye aba bakobwa kujya bagira ubushishozi mu gihe bagiye gufata ibyemezo, bakabanza gutekereza cyane ndetse bakamenya kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu cyabo.

Minisitiri w’urubyiruko kandi yibukije aba bakobwa bahatanira ikamba rya Nyampinga muri uyu mwaka wa 2018, uruhare bafite mu gufasha igihugu kugera ku ntego zirambye.

Abakobwa 20 bahatanira ikamba rya Nyampinga bateraniye I Nyamata muri Golden Turip aho bari mu mwiherero bagenda bahabwa inyigisho zibanda ahanini ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya n’ibindi bitandukanye.

Kugeza ubu abakobwa 20 bagomba kuzavamo umwe wegukana ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2018, aho azaryambikwa ku itariki 24 Gashyantare 2018 muri Kigali Convention Center.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
English
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
konka Monaco
IBARUWA ZA JORIJI
ora
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...