AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Rubavu : Abaturage bishimiye kumenya imikorera ya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga

Rubavu : Abaturage bishimiye kumenya imikorera ya Laboratwari y’ibimenyetso bya gihanga
15-10-2022 saa 03:52' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 1725 | Ibitekerezo

Ku mugoroba wa tariki 14 Ukwakira 2022, ikigo cya Rwanda Forensic Laboratory cyakomereje ubukangurambaga mu Karere ka Rubavu, aho abaturage basobanuriwe Serivisi zose iki kigo gitanga.

Guhera i Saa Munani z’amanywa (14:00), abakozi ba RFL ndetse na bamwe mu byamamare bizwi mu myidagaduro bari batangiye ibikorwa by’ubukangurambaga i Rubavu, aho abantu benshi bari bateraniye iruhande rw’isoko rya Mbugangari.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Karangwa Charles, yasobanuriye abaturage bitabiriye ’MENYARFL’ serivisi zinyuranye zitangwa n’iki kigo, anabasaba kuzigana kugira ngo zibafashe kubona ubutabera bunoze, ashimangira ko nta muntu ukwiye kurengana kandi izi serivisi zihari.

Dr. Karangwa yunganiwe na MC Anita Pendo wayoboye gahunda, MC Galaxy watanze ikaze ndetse n’abahanzi ; Eric Senderi, Knowless Butera na Tom Close, bose basusurukije abantu mu bihangano, bakanahurira ku butumwa busobanura imikorere ya RFL.

Umuyobozi Mukuru wa RFL, Dr. Karangwa Charles

Hasobanukwe uko RFL ipima Uturemangingo Ndangasano (ADN), Ingano ya Alukolo mu maraso, Ibiyobyabwenge n’ibinyabutabire, Inyandiko zigibwaho impaka n’ibikumwe, Ibimenyetso bishingiye ku ikoranabuhanga, Inkomere n’imibiri y’abapfuye, Ibyahumanijwe na Mikolobe ndetse n’ibimenyetso by’imbunda n’amasasu.

Nyuma yo kumva ubutumwa, bamwe mu batuye mu Karere ka Rubavu baganiriye na InyaRwanda bavuze ko RFL yabegereje ibisubizo ku mpaka zigibwaho na benshi ndetse rimwe na rimwe zigateza amakimbirane, biyemeza kuyigana mu rwego rwo kwirinda urujijo.

Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga byifashishwa mu butabera, Rwanda Forensic Laboratory, RFL, yifashishwa mu gutahura inyandiko mpimbano n’izindi zagibwaho impaka, kumenya isano abantu bafitanye, guhuza ibimenyetso by’ahakorewe icyaha n’abagikoze, ikaba iganwa n’inzego za Leta n’abandi bantu ku giti cyabo baba bashaka ibimenyetso bishingiye ku bumenyi bwa gihanga.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA