AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Ahantu heza wakogera muri Piscines (Swimming Pool) ziteye ubwuzu muri Kigali - Amafoto

Ahantu heza wakogera muri Piscines (Swimming Pool) ziteye ubwuzu muri Kigali - Amafoto
17-09-2023 saa 17:14' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 18069 | Ibitekerezo 3

Koga ni umwe mu mikino ikundwa cyane n’abantu batari bacye kandi bikaba biruhura umubiri w’ubikora. Mu mujyi wa Kigali, hari ahantu henshi wakogera ukanyurwa, ukaba wanahafatira amafoto y’urwibutso azahora akwibutsa ibihe byiza wagize.

Muri iyi nkuru, turabagezaho urutonde n’amafoto dukesha Living in Kigali bigaragaza hamwe mu hantu hari ubwogero (Piscines cyangwa Swimming Pools) bwiza kurusha ubundi, biherekejwe n’ibiciro byaho kuburyo nujyayo uzaba uzi n’ayo uzitwaza. Ibiciro tugaragaza ni ibyo umuntu yishyura inshuro imwe ariko birumvikana ko uwashaka kuzajya ahogera kenshi ashobora kwishyura amafaranga asabwa ku kwezi bikarushaho kumuhendukira.

1. Cercle Sportif

Kuri Cercle Sportif mu Rugunga, hari Piscine ikora kuva saa tatu za mu gitondo kugeza saa tatu z’ijoro, buri wese ushaka kogamo akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000 ariko abana batanga 1500.

2. Gorillas Golf Hotel

Ubwogero bwo muri Gorillas Golf Hotel i Nyarutarama, bukora amasaha 24 ku yandi, kujyamo ku munsi ukaba usabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 6000 niba uri umuntu mukuru, na 5000 ku bana.

3. Grand Legacy Hotel

Ubwogero bwa Grand Legacy Hotel i Remera, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo umunsi umwe bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 4000 ku muntu mukuru n’amafaranga 3000 ku bana.

4. Great Seasons Hotel

Ubwogero bwa Great Seasons Hotel i Gacuriro, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Kogamo umunsi umwe bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000 ku bantu bakuru n’amafaranga 2000 ku bana.

5. Highlands Suites Hotel

Ubwogero bwa Highlands Suites Hotel bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kogamo ku munsi buri wese akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3000.

6. Hotel Des Mille Collines

Ubwogero bwa Hotel Des Mille Collines mu mujyi wa Kigali rwagati, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mu gitondo kugeza saa kumi n’ebyiri za nimugoroba, kogamo ku munsi umuntu mukuru akaba asabwa kwishyura amafaranga y’u Rwanda 7000 naho abana bakishyura 3500.

7. Hotel Villa Portofino Kigali

Ubwogero bwa Hotel Villa Portofino i Nyarutarama, bukora kuva saa mbiri za mu gitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo ku munsi bikaba bisaba umuntu mukuru kwishyura amafaranga y’u Rwanda 4000 naho abana bakishyura 2000.

8. La Palisse Hotel

Ubwogero bwa La Palisse Hotel i Nyandungu, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa mbiri z’ijoro, kogamo bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 2000 ku bantu bakuru n’amafaranga 1000 ku bana.

9. Lemigo Hotel

Ubwogero bwa Lemigo Hotel ku Kimihurura, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba. Kogamo bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 7000 kuri buri wese.

10. Le Sanitas

Ubwogero bwa Le Sanitas ku Kicukiro/Niboye, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo bikaba bisaba amafaranga y’u Rwanda 2000 kuri buri wese.

11. Mamba Club

Ubwogero bwa Mamba Club ku Kimihurura, bukora kuva saa yine za mugitondo kugeza saa kumi z’umugoroba kandi kuwa Mbere ntibukora. Abantu bakuru bishyura 3000 ku munsi naho abana bakishyura 2000.

12. The Manor Hotel

Ubwogero bwa The Manor Hotel i Nyarutarama, bukora kuva saa kumi n’ebyiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kogamo bikaba bisaba kwishyura amafaranga y’u Rwanda 3500 ku bantu bakuru na 2500 ku bana.

13. Marriott Hotel

Ubwogero bwa Marriott Hotel burakora ariko nk’uko ari hoteli nshya, ibiciro n’amasaha buzajya bukoreshwa bizatangazwa mu kwezi gutaha kwa Nzeri.

14. Nyarutarama Sports Club

Ubwogero bwa Nyarutarama Sports Club bukora kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa tatu z’ijoro. Kogamo ku munsi ni 4000 ku bantu bakuru na 2000 ku bana.

15. Pili Pili

Ubwogero bwa Pili Pili i Kibagabaga, bukora ku Cyumweru kuva saa kumi n’imwe z’umugoroba kugeza saa tanu z’ijoro, hanyuma indi minsi bugakora kuva saa tanu za mugitondo kugeza saa tanu z’ijoro. Kogamo ni ubuntu kugeza ubu ku bakiliya babo.

16. Radisson Blu

Ubwogero bwa Radisson Blu mu nyubako ya Kigali Convention Center, kugeza ubu ibijyanye n’ibiciro byabwo n’amasaha bukora ntibiratangazwa mu buryo ntakuka cyane ko iyi hoteli yuzuye vuba bukaba buzatangira gukoreshwa mu kwezi kwa Nzeri.

17. Rubangura Apartments / Waka Fitness / Euphoria Restaurant

Ubwogero bwa Rubangura Apartments / Waka Fitness / Euphoria Restaurant ku Kimihurura, bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza amasaha umuntu ashaka yose no mu gicuku. Kujyamo ni amafaranga y’u Rwanda 3000 ku munsi kuri buri wese.

18. Serena Hotel

Ubwogero bwa Kigali Serena Hotel, bukora kuva saa kumi n’ebyiri n’igice za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba. Kogamo, uwo waba uri we wese wishyura amadolari 40 ku munsi, ni ukuvuga asaga 30.000 uyabaze mu mafaranga y’u Rwanda.

19. Sportsview Hotel

Ubwogero bwa Sportsview Hotel i Remera, bukora kuva saa tatu za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba, kogamo buri wese akaba yishyura amafaranga y’u Rwanda 2000.

20. Stipp Hotel

Ubwogero bwa Stipp Hotel bukora kuva saa mbiri za mugitondo kugeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kugamo abantu bakuru bakaba bishyura amafaranga y’u Rwanda 5000 naho abana bakishyura 2500.

21. Ubumwe Grande Hotel

Ubumwe Grande Hotel mu mujyi wa Kigali rwagati, ifite ubwogero bugenewe abakiliya ku buntu, kandi bukora amasaha 24 ku yandi.

22. Umubano Hotel (Novotel)

Ubwogero bwa Umubano Hotel (Novotel) ku Kacyiru, bukora kuva saa moya za mugitondo kugeza saa moya z’umugoroba. Kogamo abantu bakuru bishyura amafaranga y’u Rwanda 6000 naho abana bakishyura amafaranga 4000.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
hfjh Kuya 18-12-2016

nobleza habanziriza aho hoseeee

valens Kuya 18-12-2016

@ Ukwezi.com, mubyukuri iyinkuru ndayikunze ,inkuru zamamaza ibyiwacu , zerekana ubwiza bwiwacu, zisesengura ibyiwacu izi nizo zikenewe rwose. abandi ujya kubona ukabona ashyizeho urutonde rwamahoteri yambere meza kwisi, ahantu heza nyabura kwisi. ukibaza uti ariko ko mwamamaza ibyahandi twebwe ntabyiwacu tugira byiza (kubushobozi turiho). ugasanga umuntu yerekanye amafoto ya hoteri imwe ya Dubai rwose arayitatse ntako atagize, nibyiza kumenya nibyahandi ariko ugasanga ntarafata umwanya ngo azenguruke convention center afotora ngo yereke abanyarwanda ko nabo kurwego rwabo haribyo bafite kdi byiza. mukomereze aho rwose.

MUSTAPH Kuya 25-08-2016

umuheto wosha umwambi bitari bujyane nuwo mugang shitani yaramwoheje irangije iramwigarama gusa muzamugirire impuhwe kubera ko ikiremwa muntu kirakosa,kd kigakosorwa.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA