AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Kigali : Umushoferi wagonze abamotari agahata umuriro imodoka yafashwe anatahurwaho kuba yari yasinze

Kigali : Umushoferi wagonze abamotari agahata umuriro imodoka yafashwe anatahurwaho kuba yari yasinze
25-12-2023 saa 09:54' | By Editor | Yasomwe n'abantu 2606 | Ibitekerezo

Umushoferi wari utwaye imodoka akagongera abamotari ahitwa i Karuruma mu Murenge wa Gatsata mu Karere ka Gasabo, agahita yiruka, yafashwe na Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda, nyuma y’uko umunyamakuru amutanzeho amakuru.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2023, ubwo uyu mushoferi yagongaga abamotari, ariko agahita ahata umuriro imodoka akiruka, akaza guhura n’umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu, na we agashaka kumugongo, ari na bwo yahitaga atabaza Polisi.

Amakuru yamenyekanye nyuma, avuga ko uyu mushoferi yaje gufatwa nyuma y’uko agonze bariya bantu ariko akiruka.

Umuvugizi w’Ishamo rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yemeje ko uwo mushoferi yagonze moto imwe yari iriho umumotari n’umugenzi, agakomeretsa umumotari, ndetse ko yahise ajyanwa mu bitaro bya Kibagabaga.

SP Emmanuel Kayigi yagize ati “mu gihe yari amaze kugonga iyo moto, yakomeje akuba imodoka yari imbere, ariko ntiyangiritse cyane.”

Akomeza avuga ko uyu mushoferi yaje gufatirwa imbee, ndetse ko ubwo yafatwaga na polisi yasanze yari yanyoye ibisindisha ari na byo byatumaga ashaka gutoroka, ubu akaba afungiye kuri sitasiyo ya Rwezamenyo.

UKWEZI.RW


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA