AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Uwo rushatse ruramusanga ! Inkuru y’urukundo rwa Pasiteri Nyirishema na Fanny

Uwo rushatse ruramusanga ! Inkuru y’urukundo rwa Pasiteri Nyirishema na Fanny
3-06-2020 saa 11:12' | By Akayezu Jean de Dieu | Yasomwe n'abantu 6799 | Ibitekerezo

Bibiliya mu gitabo cyayo cy’Imigani 19:14 haravuga ngo ‘Urugo n’amatungo umuntu abiragwa n’ababyeyi ariko umugore witonda umuhabwa n’Uwiteka’, naho umuhanzi we yarateruye agira ati ‘Niba umukunze mujyane no hasi araharara’.

Inkuru y’urukundo rwa Nyirishema Gabriel na Numukobwa Epiphanie isobanura neza ibyanditse mu gika cyabanje kandi nuramuka uyikurikiye urakuramo isomo rikomeye n’ubwo ntazi neza uko iwawe bihagaze [Niba waramaze kurushinga].

Aba bombi ni abakozi b’Imana mu Muryango w’Ivugabutumwa, Getsemani Ministries uherereye I Kabuga mu Murenge wa Rusororo, Akarere ka Gasabo ho mu Mujyi wa Kigali.

Gukorera Imana kuri bo bias n’ibyabahuje ndetse bituma babana mu buryo busa nk’ibitangaza cyane ko iyo bakubwira inkuru y’uko bamenyanye, uko bemeranyije kubana ndetse n’aho bageze uyu munsi uhita ubona ibitakaza Imana ikora.

Abanyamakuru ba UKWEZI, ryarabasuye rigirana ikiganiro mu buryo bw’amajwi n’amashusho n’uyu muryango utuye mu birometero bike cyane uvuye ahitwa Rugende ukazamuka werekeza I Ruhanga mu Kagari ka Ruhanga.

Pasiteri Nyirishema avuga ko yabayeho mu buzima bubu ku buryo yageze aho akajya yambara ipantalo imwe nayo yahawe n’umuntu, abaho mu buzima acumbikiwe,mbese ari umukene utagira aho yikora gusa ku rundi ruhande ngo yumvaga aguwe neza.

Yagize ati “Nari umuntu mu buzima uri hasi, mu gakiza kanjye nahisemo kugendera mu nzira yo gukiranuka. Nari umusore ufite akazi mfite ibintu ariko kubera inshuti nagiraga bigatuma mba mu byaha rero byansabye guhara byose njya gukorera Imana kugeza ubwo nagiye no kuba mu rusengero kubera kubura aho mba.

Yakomeje agira ati “Nagiraga ipantalo imwe, ntabwo nari mfite aho mba kuko naryamaga kumanywa ijoro ryagera nkajya kurara mu rusengero.”

Avuga ko yateguye ubukwe adafite amafaranga uretse impapuro zigaragaza ibizakenerwa mu bukwe ariko afite amafaranga 1000Frw gusa. Ubukwe bwabo bwabaye ku wa 10 Ukwakira 2010, mu mwaka bamenyaniyemo.

Yagize ati “Tujya gukora ubukwe nta mafaranga nari mfite. Gusa niringiye icyanditswe kivuga ngo ‘andika iyerekwa ryawe’ nanjye nari narakoze urutonde rw’ibikenewe ariko nta buryo bwo kubigura nari mfite.

“Muri make ikintu cyo kudafata icyemezo mu bijyanye no gushaka, wibuke ndacumbitse kandi nawe nta kintu yari afite ariko icyo twari dufite ni ukwizera n’amasezerano twahawe n’Imana.”

Pasiteri Nyirishema avuga uburyo habura iminsi ibiri ngo itariki y’ubukwe igere aribwo yabonye umuntu umufasha gukodesha inzu nayo ayishyura amezi abiri ku buryo nyuma yo gukora ubukwe baje kuyirukanwamo ibintu birushaho kuba bibi.

Pasiteri Numukobwa washakanye na Nyirishema afite ubuhamya bukomeye dore ko yabaye umubikira akaza kubivamo nyuma akanyura mu buzima bukomeye ndetse akaza no kuva iwabo aje gukorera ivugabutumwa mu Mujyi wa Kigali.

Ni ubuzima butari bumworoheye nk’uko abivuga aho atangaza ko yabagaho mu buzima bwo gutunga inkweto imwe, ijipo imwe n’ishati imwe, ariko kuri we ngo ntacyo byari bimutwaye kuko icya mbere ari ugukiranuka.

Pasiteri Numukobwa we avuga ko “Nk’uko uwo urukundo rushatse rumusanga, nanjye nari nicaye ntegereje hari ubuzima nari ndimo. Ntabwo nigeze nsaba umuntu uri hirya y’umuhamagaro ahubwo nashakaga umuntu uzanshyigikira.

Inkuru y’urukundo rwa Pasiteri Numukobwa na Pasiteri Nyirishema ikubiye mu kiganiro kirambuye bagiranye na UKWEZI aho bavuze kuva ubwo bamenyaniye kugeza uyu munsi wa none aho babyiruye abana babiri b’abahungu.

Uyu muryango kandi kubera kubaho mu kwizera no kubana neza kuri ubu batuye munzu nziza biyubakiye kandi bakomeje gukorera Imana nk’uko byari bimeze ubwo bari bakimenyana.

Umva ikiganiro cyose hano.

Baba barebana akana ko mu jisho iwabo mu rugo urukundo ni rwose


Amafoto&Video : Kwizera Remmy Moses


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA