AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umunyamakuru Ines ushaka uwo atwitira akamwishyura yavuze ko hari abamwita indaya

Umunyamakuru Ines ushaka uwo atwitira akamwishyura yavuze ko hari abamwita indaya
8-10-2020 saa 09:55' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 9815 | Ibitekerezo

Ines Ghislaine Nyinawumuntu, umunyamakuru wamenyekanye kuri radio zitandukanye mu Rwanda nka Isango Star, KFM na KT Radio akorera kugeza ubu, aherutse gutangaza ko ashaka umuntu yakwitira bakagirana amasezerano akamwishyura amafaranga, ariko ngo nyuma abantu benshi bagiye bamwita indaya yishakira abagabo. Avuga ko ibyo yatangaje atari urwenya kandi ngo abantu bakwiye guhindura imyumvire bakamenya ko uwo mudahuje kumva ibintu nawe aba afite uburenganzira bwo gutekereza ukwe.

Umunyamakuru Ines aherutse gutangaza ko umuntu wiyizeye ku mafaranga ushaka ko amutwitira bavugana akabimukorera kuko anabifitemo uburambe nk’umubyeyi w’abana babiri. Ibi yabitangaje nyuma y’uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwemeje ishingiro ry’amasezerano imiryango ibiri yumvikanyeho ko umuryango umwe uzatwitira undi mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutabyara cyabaye kuri umwe muri iyo miryango.

Ibyatangajwe na Ines byatinzweho n’abantu banabitangaho ibitekerezo bitandukanye, gusa ngo abenshi babifashe nk’imikino kandi uwabitangaje we yari akomeje nk’uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV. Yavuze kandi ko abenshi babifashe nabi kuburyo hari n’abamwise indaya.

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :

Ines Ghislaine ati : "Ariko kuki abantu bumva umuntu yatera urwenya mu mafaranga ? Iyo ibintu birimo amafaranga, iyo ibintu ushobora kubikoramo business ntabwo biba ari urwenya. Kandi uretse kuba uba urimo ukorera amafaranga, uba urimo unafasha n’umuntu. Biriya rero haje umuntu uri serieux ubishaka ufite amafaranga, tukumvikana kuri contract (amasezerano) nabikora"

Asobanura uko abantu babifashe nabi ati : "Naje gusanga abantu babyumva ku buryo bunyuranye, kuburyo mu Rwanda niba abantu bashaka kubukoresha birasaba kubyigisha kugirango abantu babyumve... Hari abavugaga ngo ndi indaya ngo ndi gushaka abagabo, ngo abo bagabo bose ubwo uzabakwira, kandi ibyo ntaho bihuriye. Hari abavugaga ngo amafaranga yo kugurisha umwana wawe, kandi uretse kuba warakoze ko kazi ko kumutwita ntaba ari umwana wawe, ntuba ugurishije umwana wawe"

REBA VIDEO Y’IKIGANIRO CYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA