AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umukobwa ushinjwa gutegura ibirori by’urukozasoni yanafatiwe i Nyamirambo anywa urumogi

Umukobwa ushinjwa gutegura ibirori by’urukozasoni yanafatiwe i Nyamirambo anywa urumogi
9-11-2018 saa 16:27' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 20375 | Ibitekerezo

Ishimwe Christa wafashwe akurikiranyweho gutegura no kwamamaza igitaramo bise ‘Pussy Party’ bivugwa ko cyagombaga kuzaberamo ibikorwa by’ubusambanyi, yatawe muri yombi n’inzego z’umutekano aho zanamusanze i Nyamirambo arimo kunywa urumogi, ubu mbere yo kugezwa imbere y’ubutebera bakaba bateganya kumujyana mu kigo ngororamuco.

Uyu mukobwa w’imyaka 20 y’amavuko uvuga ko asanzwe atuye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali, avuga ko nta kandi kazi asanzwe afite kuko yarangije amashuri yisumbuye mu mwaka ushize mu kigo cya APE Rugunga. Ahakana iby’uko ibirori yateguye byari ibyo gusambaniramo akavuga ko byari ukwishimisha bisanzwe.

Uyu mukobwa werekanywe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) yatangarije abanyamakuru ko ari ubwa mbere yari ateguye ibirori nk’ibi, ahakana amakuru y’uko yari asanzwe abitegura mu ibanga ndetse anavuga ko uko byavuzwe bitandukanye n’ukuri.

Uyu mukobwa kandi yavuze ko yabiteguye ari kumwe n’undi musore ubu ukinashakishwa, avuga ko icyaha yemera yakoze ari uko yabiteguye atabanje gusaba uburenganzira. Gusa yariye iminwa ku bibazo bitandukanye yabajijwe n’abanyamakuru.

Uyu mukobwa uvuga ko abantu bumvise nabi igitaramo cye agiye kujyanwa mu kigo ngororamuco

Modeste Mbabazi, Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha, yavuze ko uyu mukobwa yatawe muri yombi ari i Nyamirambo aho yasanzwe arimo kunywa urumogi, mu bushishozi bakaba basanze ibyaba byiza ari ukumujyana mu kigo kigorora kikanavura abasabitswe n’ibiyobyabwenge kiri i Huye mu ntara y’amajyepfo, akazabona kugezwa imbere y’inkiko kuko ngo bigaragara ko yangiritse.

REBA VIDEO IBISOBANURA BYOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA