AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Umuhungu wa Grégoire Kayibanda wigeze kuba Perezida w’u Rwanda yapfuye

Umuhungu wa Grégoire Kayibanda wigeze kuba Perezida w’u Rwanda yapfuye
5-08-2020 saa 13:08' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 10504 | Ibitekerezo

Kayibanda Pie, umuhungu wa Grégoire Kayibanda wabaye Perezida w’u Rwanda yapfuye kuri uyu wa Kabiri, agwa mu Bubiligi aho yabaga.

Ntabwo amakuru y’icyahitanye Kayibanda Pie aramenyekana gusa bivugwa ko yaba yazize uburwayi bw’umutima.

Grégoire Kayibanda yari yarashakanye na Vérédiana Mukagatare babyarana abana barimo uyu nyakwigendera Kayibanda Pie ndetse na Kayibanda Hildebrand.

Kayibanda Pie witabye Imana yavuzwe cyane mu mwaka wa 1976 ubwo yari arwaje se nyuma yo guhirikwa ku butegetsi na Juvenal Habyarimana, agafungirwa iwe i Kavumu mu Murenge wa Nyamabuye, Akarere ka Muhanga.

Grégoire Kayibanda yashizemo umwuka ku itariki ya 15 Ukuboza 1976, binavugwa ko icyo gihe yari kumwe n’umwana we w’imfura witwa Kayibanda Pie.

Icyo gihe hari ku butegetsi bwa Habyarimana Juvenal, aho uyu Kayibanda Pie yahise agirwa umudepite binavugwa ko cyari igihembo yahawe nk’impozamarira y’urupfu rwa se.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA