AMAKURU

UKWEZI
pax

Ubukwe bw’ibyishimo n’amarira kuri Claudine na Eugene ufite uburwayi bw’amayobera - AMAFOTO

Ubukwe bw’ibyishimo n’amarira kuri Claudine na Eugene ufite uburwayi bw’amayobera - AMAFOTO
24-09-2020 saa 10:49' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 28006 | Ibitekerezo 24

Munyentwari Eugene n’umuvandimwe we Karekezi Bernard, ni abavandimwe bamaze imyaka irenga 30 bafite uburwayi bw’amayobera ku mubiri wose. Ubukene n’ubupfubyi bakuriyemo, byatumye bakurira mu buzima bubi bwatumye batabasha no kubona ubuvuzi bukwiye. Ibi byatumye batabasha kubona amahirwe yo kwiga amashuri asanzwe, ariko n’ay’imyuga bize ntacyo yabamariye kuko ntawabaha akazi kuko babanena bakanabaha akato.

Uburwayi bwa Eugene bwazahaje ubuzima bwe bwose

Karekezi Bernard nawe afite uburwayi nk’ubwa mukuru we

By’umwihariko kuri Munyentwari Eugene, ari nawe ufite uburwayi bukabije ugereranyije na murumuna we, yagerageje kwivuza mu bitaro bitandukanye mu Rwanda ariko ubushobozi buba imbogamizi arataha akomeza kubana n’ubu burwayi. Akato yakuze ahura nako katumye yumva ko nta mukobwa wazamwemerera ko banana, kuko benshi bamuhaga akato bakanamunena cyane.

Ubu Eugene afite umugore umukunda, gusobanura urwo amukunda biramurenga akarira

Igihe cyaje kugera amenyana na Mukandayisenga Claudine wamubereye inshuti nziza bakajya bahuzwa n’amasengesho, ubucuti bwabo buza kuvamo urukundo rutangaje kuko uyu mukunzi we yagiye abuzwa kenshi n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi b’inzego z’ibanze batifuzaga ko yashakana na Munyentwari, bavuga ko batifuza kubona uwo muntu urwaye ibyo bita ibibembe.

REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Nzeri 2020 ariko, intego y’urukundo rwabo bayigezeho kuko barahiye imbere y’amategeko mu murenge wa Gatore, basezerana kwibanira ubudatana. Munyentwari yageze aho asobanura iby’ubuzima bwe n’urukundo akundwa na Claudine wamwakiriye uko ari, kwihangana biranga amarira arashoka, bizamura amarangamutima y’ikiniga ku batashye ubu bukwe.

Munyentwari Eugene na Mukandayisenga Claudine basezeranye kuzibanira akaramata

Munyentwari Eugene na murumuna we Karekezi Bernard, basaba Leta n’abandi bafite umutima utabara kuba babagaboka bakabasha kubona ubuvuzi kuko ubu burwayi bwabangirije ubuzima cyane. Banasaba kandi ko uwagira umutima w’impuhwe yabafasha no mu mibereho itaboroheye. Uramutse ushaka kubafasha wahamagara Eugene kuri 0780467610

REBA VIDEO IBIGARAGAZA BYOSE HANO :

INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 24
uwayezu Eugénie Kuya 30-09-2020

Jyewe ndibaza niba iyi ndwara itari mu maraso ? ikindi niba hari uwavuwe agakira uwo natubwire uwo muvuzi niba akirilho anamwereke amafoto yaba bana, atubwire ibisabwa buri wese atange uko yifite murakoze

Brenda uwiringiyimana Kuya 30-09-2020

Imana izababa hafi Kandi ntakibaho uwiteka atacyizi ibafiteho umugambi kand mwiza amen

Niyirora Christian Kuya 29-09-2020

mbuze icyo nabivugaho gusa njyewe hagize umfasha yampuza nabo kd nshyigikiye igikorwa murimo cya grp ,

Omar habimana Kuya 27-09-2020

Nukuri harimo isomo rikomeye

Omar habimana Kuya 27-09-2020

Nukuri harimo isomo rikomeye

Eva Kuya 26-09-2020

Eugene,humura Imana igira inzira igihumbi ikirizamo abayobozi, senga kandi wizere uzakira

Eva Kuya 26-09-2020

Eugene,humura Imana igira inzira igihumbi ikirizamo abayobozi, senga kandi wizere uzakira

Peace Hillary Kuya 26-09-2020

Uyu musore azakoreshe indimu n’umuhondo w’igi, buriya burwayi bwe buzagenda burundu. Ajye abyisiga buri munsi abone koga nyuma. Indimu irababaza ariko ikavura biriya byose kandi bikagenda burundu burundu. Nta muti w’abaganga ushobora kumuvura

Merveille Muhimpundu Kuya 26-09-2020

Mwaramutse,niba mwakoze iyo groupe y’ubwitange nanjye mwanshiraho.gusa mfite icyizere ko ibyo barimo bizaba ubuhamya bw’ejo habo.

0789607513

Merveille Muhimpundu Kuya 26-09-2020

Mwaramutse,niba mwakoze iyo groupe y’ubwitange nanjye mwanshiraho.gusa mfite icyizere ko ibyo barimo bizaba ubuhamya bw’ejo habo.

0789607513

Manu Kuya 26-09-2020

Birababaje bavandi ! Nyamara twishyize hamwe aba bavandimwe twabavuza kdi bitanagoranye. Hagire umuntu umwe wakora group kuri whatsapp gubiganireho. Turebe uko twakusanya inkunga yaba bavandimwe. Kdi uyikora anshyiremo nbr yanjye ni 27640756444.
Murakoze.

Immaculee Kuya 26-09-2020

Ntuye I Nyanza mu majyepfo no ya tel ni 0785784649. Nari undi muntu nzi wari urwaye gutya bavuga NGO yishe inyamanza NGO ntiyakira yari abimaranye imyaka 13 bararetse no kumuvura ariko Nari umukecuru wamuhaye. Umuti ubu yarakize .

DUKUNDANE Jean de Dieu Kuya 26-09-2020

Njye mbuze icyo mvuga neza neza. Uru ni rwa Rukundo bavuga rwihanganira byose. Iyabahanze irubakomereze. None se iriya ndwara bafite ubushobozi bubonetse ntiyavurwa ? Abaganga bari hano nibatubwire, kuko ivurwa ndumva dufatanyije na Leta bariya bantu bashobora kuvurwa.

DUKUNDANE Jean de Dieu Kuya 25-09-2020

Rose Kuya 25-09-2020

Yooo Imana ya Iburahimu isaka na yakobo niyo ifite umugambi kuri aba bavandimwe Kandi ndasaba buri umwe wese ubonye cg wumvishije iyi nkuru abantu barekeraho gukunda ibintu ahubwo bimike urukundo nyakuri Imana ibahe umugisha Amen

Koko Kuya 25-09-2020

Gusa ibi niba babigize babaye a bakuru byakira ese ubundi birabarya ? Njye namenya umuntu yamufasha ikibazo gusa ari muri Congo Kandi imipaka irafunze gusa yakira birababaje

Koko Kuya 25-09-2020

Gusa ibi niba babigize babaye a bakuru byakira ese ubundi birabarya ? Njye namenya umuntu yamufasha ikibazo gusa ari muri Congo Kandi imipaka irafunze gusa yakira birababaje

mucubwenge Kuya 25-09-2020

mwashatse RUTANGARWAMABOKO ko ubanza yababwira ikibazo aho kiri ?

Aman sam Kuya 25-09-2020

Yoooooo aharero niho urukundo rutsindira nizereko kuribamwe bakivugko urukundo nyakuri rutakibaho bashize ivuga irinisomo rikomeye cyne kuruhnde rwanjye nkuyemo

Aman sam Kuya 25-09-2020

Yoooooo aharero niho urukundo rutsindira nizereko kuribamwe bakivugko urukundo nyakuri rutakibaho bashize ivuga irinisomo rikomeye cyne kuruhnde rwanjye nkuyemo

Imanizabayo Ange Albert Kuya 24-09-2020

Imana niyonkingi twegamiye ninayo izashyiraho akadomo.

Ayiki J.Felix Kuya 24-09-2020

Manayange birandenze pe ! mbega (emotion) urunirwo rukundonyakuri gukundir’umuntu ukwari mbega ubuzima bakuriyemo busharira Imana izabubakire urugorwiza ururukundo we n’umugorewe bazaruhorane.

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA