AMAKURU

UKWEZI
pax

Trump yahaye u Rwanda imashini zifasha abanduye COVID19 guhumeka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Kagame

Trump yahaye u Rwanda imashini zifasha abanduye COVID19 guhumeka nyuma y’ibiganiro yagiranye na Kagame
30-07-2020 saa 13:47' | By UKWEZI | Yasomwe n'abantu 1672 | Ibitekerezo 3

Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda, Dr Ngamije Daniel yakiriye inkunga u Rwanda rwahawe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika y’imashini 100 zifasha abarwayi ba Coronavirus guhumeka, zizwi nka ‘Ventilators’

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje koi bi bikoresho bihawe u Rwanda nk’umusaruro wavuye hagati y’ibiganiro Perezida Kagame aherutse kugirana na mugenzi we wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Izi mashini zatanzwe na Perezida Donald Trump w’iki gihugu, aziha Perezida Paul Kagame mu rwego rwo gufasha u Rwanda gukomeza guhangana n’icyorezo cya Coronavirus.

Umuhanho wo gutanga izi mashini witabiriwe na ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Hendrick Vrooman na ho ku ruhande rw’u Rwanda hari Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije Daniel.

U Rwanda rwari rusanganwe izi mashini 60, bivuze ko ubu rwabonye izirenga 160.

Iki gikoresho kizwi nka “Ventilator”, ubu gikenewe na buri gihugu kuko kirimo gufasha ibihugu bitandukanye ku Isi kurokora ubuzima bw’abafite icyorezo cya coronavirus, cyane ko gifasha wa wundi utagishobora guhumeka kikamwongerera umwuka.

Amakuru agaragaza ko imashini imwe igura hagati y’amadorali ya Amerika ibihumbi 25-50, ni ukuvuga hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni 25-50.

Ibi byaba bisobanuye ko izi mashini iki gihugu cyahaye u Rwanda zifite agaciro kari hagati ya miliyoni 250 na 500.

Ibihugu hirya no hino ku Isi byagiye bifata ingamba zikomeye zituma abaturage babyo badashobora gusohoka mu ngo zabo kugira ngo abandura bakomeze kuba bake. Iyo babaye benshi bigora ibitaro kubona ibikoresho nk’ibi bifasha abarembye.
Imashini za Ventilator” zifasha uwanduye Coronavirus guhumeka iyo ageze mu gihe arembye cyane Minisitiri w’Ubuzima, Dr Ngamije mu izina rya Guverinoma y’u Rwanda yashimiye Amerika ku nkunga yahaye u Rwanda Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman niwe wari uhagarariye Trump muri uyu muhango


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 3
Bigabo Kuya 6-08-2020

Yasize ibyiwe bita imitemeri aza gupfundikira iby’i Rwanda none izo ni impuhwe adufitiye ?

Bigabo Kuya 6-08-2020

Yasize ibyiwe bita imitemeri aza gupfundikira iby’i Rwanda none izo ni impuhwe adufitiye ?

Bigabo Kuya 6-08-2020

Yasize ibyiwe bita imitemeri aza gupfundikira iby’i Rwanda none izo ni impuhwe adufitiye ?

IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA