Patrick Mazimpaka, umuhanzi w’umuririmbyi wo mu itorero rya ADEPR, aherutse gukora ubukwe n’umukunzi bari bamaranye iminsi micye bamenyanye, icyemezo cyo kumurongora kikaba cyaraje nyuma y’uko undi mukobwa bateganyaga kurushinga yari yamubenze, agahita yiyemeza gukora ubukwe n’uwari wamwemereye kumutwerera agatubutse mu bukwe bwa mbere bwapfuye.
REBA VIDEO UREBE UBURYOHE BW’URUKUNDO BARIMO HANO :
Patrick Mazimpaka bakunda kwita Akarabyo k’Imana, ni umusore ufite ubumuga bw’uruhu usanzwe ari n’umuririmbyi w’indirimbo zo guhimbaza Imana. Avuga ko yigeze kujya kuririmba i Muhanga ari naho yaje kumenyanira n’umukobwa hashira igihe kinini baraburanye, aza kongera kumuvugisha yamenye ko afite ubukwe ndetse yiyemeza kumutwerera amafaranga y’u Rwanda ibihumbi magana atatu.
Ubukwe yagombaga kumutwereramo ariko ngo bwaje gupfa, kuko uwo mukobwa biteguraga kurushinga yamubenze. Nta kuzuyaza yasabye uyu wari wamwemereye intwererano ko bakundana bakazanabana, bakaba baherutse gukora ubukwe nyuma y’igihe gito bakundanye.
Uyu mugabo uri mu kwezi kwa buki n’umugore we, ashimangira ko yiboneye umugore mwiza ariko akanyuzamo akagaragaza ko abakobwa barenga 20 bagiye bakundana bamwangaga kubera amabwire y’abantu akenshi bishingiye ku ivangura rishingiye ku bumuga bw’uruhu afite. Avuga ko abantu bagakwiye kumenya ko abafite ubumuga bw’uruhu nabo bagira ubwenge n’ubushobozi nk’abandi.
REBA VIDEO UREBE UBURYOHE BW’URUKUNDO BARIMO HANO :
Urukundo ubundi bavuga ko ari impumyi kandi amaso akunda ntareba neza,uwo mukobwa niyihangane amugaragarize urukundo nyakuri.