AMAKURU

UKWEZI
pax

Rubavu : Ubuhamya bw’umusore urya imbwa n’injangwe agahamya ko nta nyama iryoha kubirusha

Rubavu : Ubuhamya bw’umusore urya imbwa n’injangwe agahamya ko nta nyama iryoha kubirusha
3-09-2019 saa 08:40' | By Chief Editor | Yasomwe n'abantu 6146 | Ibitekerezo 5

Turinimana Innocent bakunda kwita Kimada, ni umusore w’ikimenyabose mu kagari ka Byahi ko mu murenge wa Rubavu mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw’u Rwanda, hafi y’umupaka n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo. Agace atuyemo azwiho kuba arya imbwa, ndetse muri aka gace ntazikihaboneka kuko yazimaze azibaga akazisangira na bagenzi be.

GORILLA GAMES

Ubwo twamusangaga mu rugo iwe, yatweretse inzu abagiramo imbwa ndetse we na bagenzi be basangira imbwa bashimangira ko bamaze imyaka myinshi barya iri tungo ryo mu rugo rimenyerewe nk’iririnda urugo. Kimada ubwe ashimangira ko hagati y’umwaka wa 2000 na 2002 ari bwo yatangiye kubaga imbwa, mbere akaba yarajyaga azigura 500 ariko zigenda zihenda imwe ubu akaba ayibona ku mafaranga y’u Rwanda 8000.

Muri aka gace imbwa bazirya byeruye kandi ku bwinshi, Kimada yamamaye nk’uzihiga akanazibabagira

Kimada avuga ko ubuyobozi bwabanje kumwamagana ariko ntiyateshuka agenda yihisha akajya abaga imbwa akazisangira na bagenzi be. Avuga ko abo basangira, bateranya amafaranga yo kugura imbwa hanyuma bakayibaga bakayikaranga bagasangira.

Kimada avuga ko uretse kurya imbwa, hari n’igihe yariye injangwe kandi ngo yumvise iryoha cyane, ijya kumera nk’urukwavu ariko ikarurusha kuryoha. Izi nyama zose avuga ko ntacyo zitwaye kandi ngo azirya nta miti cyangwa ikindi kidasanzwe abanje kuzikorera.

REBA VIDEO Y’UBUHAMYA BWOSE HANO :


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo 5
Hakizimana Ibrahim Kuya 29-02-2020

murakoze cyane,nabazaga niba umwarimu ufite umwana yemerewe kumuhera ibere imbere y’abanyeshuri.

bimawuwa Kuya 7-09-2019

nawe ubwe amaze gusa nkimbwa ese mu Rwanda nta tegeko rihana ku muntu waiye imbwa cg se indi nyamaswa yoye itaribwa. imbwa ntabwo iri mutungo riribwa my friends.

Manpapa Kuya 7-09-2019

Uyu si u.unyarda,reba isura ye ! Kongomani wujuje isura yabo

Manpapa Kuya 7-09-2019

Uyu si u.unyarda,reba isura ye ! Kongomani wujuje isura yabo

Kiiza benon Kuya 3-09-2019

kobavuga ko imbwa,injangwe bibamo uburozi izo nyama ntizibica ?

canal Rwanda
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA
Loading...