AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza : Gahunda yiswe ‘Igikombe cy’Umwana iratanga icyizere mu kurandura imirire mibi

Nyanza : Gahunda yiswe ‘Igikombe cy’Umwana iratanga icyizere mu kurandura imirire mibi
22-01-2020 saa 08:26' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 1407 | Ibitekerezo

Imirenge ya Mukingo na Ntyazo yo mu karere ka Nyanza yatangije gahunda yo kwishakamo igisubizo mu guhashya ikibazo cy’ imirire mibi aho buri rugo rufite inka ikamwa rukamira indi miryango ariko bigakorwa ku buryo bitabera aborozi umuzigo.

Iyi gahunda yiswe ‘Igikombe cy’Umwana’ yatangiye nyuma yo kubona ko amata Leta igenerwa imiryango itishoboye atagera neza kuri bamwe mu bana bo muri iyo miryango ikennye kuko ababyeyi bayinywera, bakayagurisha cyangwa bakayarasaraga abana bose barimo n’abakuru bityo umwana ufite ikibazo cy’imirire mibi ayo mata ntagire icyo amumarira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Ntyazo Nsengiyumva Alfred watangije iyi gahunda y’igikombe cy’umwana mu murenge wa Mukingo akanayikomeza mu murenge wa Ntyazo aho yimuriwe avuga ko impamvu iyi gahunda yiswe ’igikombe cy’umwana’ ari uko umworozi ufite inka ikamwa asabwa gutanga igikombe kimwe cya purasitiki.

Iyi gahunda ikorerwa mu midugudu bigizwemo uruhare n’ abanyanama b’ubuzima n’abayobozi bo ku kagari. Kuri buri kagari hari igikoni cy’ akagari ari naho aya mata aba yakusanyijwe mu ngo z’aborozi atekerwa akaba ari naho abana bakeneye amata kurenza abandi bayanywera.

Umudugudu utahiwe gukamira abana, umujyanama w’ubuzima ajya kuri buri mworozi ufite inka ikamwa akamuha igikombe kimwe, akabikora atyo ku borozi bose bafite inka zikamwa. Ayo mata iyo amaze kuboneka ajyanwa ku kagari, ejo hakazakurikiraho undi mudugudu bityo bityo umudugudu watanze amata bwa mbere wongera kugerwaho ari uko indi midugudu yose ihetuye.

Nsengiyumva ati “Uva ku mudugudu wa mbere, ukajya ku wa kabiri, ukajya ku wa gatatu ukazasoza imidugudu wenda 10 igize akagari. Impamvu twabyise ‘igikombe cy’umwana’ ni uko ari igikombe kimwe cya purasitike. Rero umuntu wamuganirije ntabwo yumva bimugoye gutanga igikombe kimwe abizi ko azongera gutanga nyuma y’iminsi 10”.

Umuyobozi w’ Umurenge wa Ntyazo Nsengiyumva Alfred avuga ko SEDO na gitifu b’akagari bagomba kuba bahari bakamenya niba koko ayo mata anyowe n’abo bana bafite imirire mibi

Abaturage bo mu murenge wa Ntyazo bagabiwe inka binyuze muri gahunda ya Girinka mu Nyarwanda babwiye UKWEZI ko iyi gahunda yiswe igikombe cy’umwana ari gahunda nziza kuko ibafasha kwikemurira ibibazo mu buryo butabagoye.

Umworozi witwa Gashumba Gerard asanga iyi gahunda yo gukamirana izatuma bwaki ikica. Ati “Ni ukuri kw’Imana igikombe cy’amata nagitanga, none se ntatanze impano ngo nkugirire neza nk’uko nanjye bangiriye urumva naba ndi umunyarwanda ? Bwaki izakika rwose”.

Nyiramanywa Viollette wo mu mudugudu wa Nyakabungo, Akagari ka Kagunga ufite inka ikamwa yahawe muri gahunda ya girinka Munyarwanda avuga ko nk’uko umuntu atimana amazi yo kunywa ari nako adakwiye kwimana igikombe cy’amata cyo gufasha abana bari mu mirire mibi.

Agira ati “Nk’uko udashobora kuza iwanjye ngo nkwime amazi yo kunywa ninako ntashobora kwimana igikombe cy’amata”.

Ubushakashatsi bwakozwe ku mirire n’imikurire y’abana mu gihugu hose mu mwaka wa 2016 bwagaragaje ko abana bangana na 38% bafite ikibazo cyo kwigwingira kubera imirire mibi.

Mu murenge wa Mukingo nyuma y’amezi 7 batangije gahunda yiswe ‘Igikombe cy’Umwana’ abana bafite imirire mibi bavuye kuri 250 bagera kuri 15.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA