AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Nyanza/ Busasamana : Abafite imisarane idasakaye bahawe iminsi itatu

Nyanza/ Busasamana : Abafite imisarane idasakaye bahawe iminsi itatu
29-12-2018 saa 14:33' | By Nsanzimana Ernest | Yasomwe n'abantu 979 | Ibitekerezo

Abatuye Umurenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza, ubuyobozi bw’ akarere bwabasasuye bubabwira ko nta muturage wakabaye adafite ubwiherero bwujuje ibisabwa, umurenge uha iminsi itatu ngo abafite ubudasakaye babe bamaze kubusakara.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 28 Ukuboza nibwo Umuyobozi w’ akarere ka Nyanza wungirishinzwe Ubukungu n’ Iterambere Kajyambere Patrick yasuye abaturage ba Busasamana ngo bagaragarize akarere ibyifuzo n’ ibibazo bafite.

Abaturage b’ Akagari ka Rwesero muri uyu Murenge wa Busasamana bavuze ko ibibazo bibiri bibangamiye iterambere ryabo ari ukutagira amazi meza no kutagira umuriro w’ amashanyarazi.

Visi Meya Kajyambere yizeje aba baturage amazi n’ umuriro akarere kazabibagezaho mu gihe cya vuba ariko abasaba ko ibyo bishoboreye bajya babyikorera. Aha niho yakomoje ku bwiherero avuga ko nta muturage wakabaye adafite ubwiherero.

Yagize ati “Abafatanyabikorwa hari ibyo bagiye badufasha muri bibazo twagiye tugaragaza. Igikomeye ni ukumva akamaro kw’ ubwiherero. Dufite umuyobozi mwiza nyakubahwa Perezida ibyo bibazo byose tuvuga by’ amazi n’ amashanyarazi hari umurongo aba yatanze akadufasha kubigeraho”

Visi Meya Kajyambere Patrick

Yakomeje agira ati “Ntabwo twakabaye turi hano tuvuga ubwiherero twese tuzi akamaro kabwo, dukwiye kwigiramo wa muco wo kumva ko ibyo twishoboreye tubyikorera”

Mu mudugudu wa Gahanda aho umunyamakuru w’ Ukwezi.com yageze yasanze hari ingo zifite amazu aciriritse asakaje amabati ariko ubwiherero bwabo budasakaye.
Akarere ka Nyanza kavuga ko abatishoboye abafatanyikorwa b’ akarere babahaye amabati yo kubafasha gusakara ubwiherero bwabo. Ibi byaba bivuze ko abasigaye badafite ubwiherero bwujuje ibisabwa atari uko babuze ubushobozi bwo kubwukaba nubwo bamwe mu baturage badafite ubwiherero bavuga ko ari uko badafite ubushobozi.

Bizimana Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Busasamana yasabye abaturage ayoboye badafite ubwiherero ko mu minsi itatu bakwiye kuba baamaze kubusakara.

Yagize ati “Uyu munsi ni ku wa Gatanu, ejo ku wa Gatandatu no ku Cyumweru muzabusakare. Ku wa Mbere ubwiherero bwanyu buzabe busakaye”

Minisiteri y’ Ubuzima isaba ko ubwiherero bukwiye kuba bupfundikiye, busakaye, kandi hafi yabwo hakaba kandagira ukarabe kugira ngo ubuvuyemo akarabe. Iyo ubwiherero butujuje ibisabwa buba intandaro y’ indwara zituruka ku mwanda zirimo impiswi n’ inzoka zo mu nda.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA