AMAKURU

UKWEZI
Canal+ christmax

Niba wicara igihe kinini, dore uko ugomba kwitwara kugirango wirinde uburwayi bw’umugongo

Niba wicara igihe kinini, dore uko ugomba kwitwara kugirango wirinde uburwayi bw’umugongo
22-05-2018 saa 10:55' | By Jean Denys Ndorimana | Yasomwe n'abantu 5488 | Ibitekerezo

Ni kenshi uzasanga umuntu ataka umugongo akakubwira ko yashize, nyamara bishobora kuba bituruka mu mibereho yawe ya buri munsi. Byagaragaye ko abantu bicara umwanya munini cyane cyane ku bakora akazi kabasaba kwicara amasaha menshi kandi buri munsi, bagira ibyago byo kurwara umugongo. Muri iyi nkuru tugiye kubagezaho uburyo umuntu wicara cyane aba agomba kwitwaramo mu rwego rwo kwirinda guhura n’ibibazo by’umugongo.

Twegereye PT Jean Denys NDORIMANA, inzobere mu kuvura hakoreshejwe ubugororangingo (physiotherapist), agira inama abantu bamara amasaha menshi bicaye.

Ngizi inama zigirwa abo bantu bicara igihe kinini :

1. Kwicara ku ntebe ijyanye n’ameza 

Mu gihe uzi ko ukora akazi kagusaba kwicara umwanya munini mu biro, ni byiza ko ugenzura intebe wicaraho ko zijyanye n’ameza. Intebe ijyanye n’ameza igomba kuba ituma umuntu uyicayeho inkokora ze zigomba kuba ziteganye n’ameza, igihe umuntu yicaye umugongo urambuye kandi bikaba bitari busabe ko uzamura amaboko igihe ugiye kwandikira ku mashini.

2. Kwicara ku ntebe zifite akantu gafata umugongo wo hasi ( back support)

Umugongo wo hasi ahanini niwo ugira ibibazo byo kurwara bikaba byiza rero kwicara ku ntebe zigira utuntu dufata umugongo wo hasi.

3. Gufata akaruhuko byibura buri nyuma y’isaha

Ni byiza ko uhindura uburyo wicayemo ugakora imyitozo mito mito nko guhaguruka ukirambura byibura buri nyuma y’isaha imwe, ibi wabyita kwinanura.

4. Kwirinda guterura ibintu biremereye nabi

Igihe ukeneye guterura ikintu kiri hasi wirinda guhina umugongo wonyine ahubwo ugahina amavi kuko iyo uhinye amavi birinda umugongo kuba wakangizwa nibyo bintu uteruye. “Uzumva abantu bavuga ngo nateruye ibintu numva akagufwa ko mu mugongo karaturitse” ibyo biba ku bantu baba bateruye ibintu biremereye batabanje guhina amavi, aho guhina amavi bakunamisha umugongo wonyine.

5. Gukora imyitozo ngororamubiri

Imyitozo ngoramubiri irimo koga, gukora urugendo,nayo ifasha abantu bicara umwanya muremure kutarwara indwara zifata umugongo.
Dore uko bicara mu biro imbere y’imashini

Ese wari uzi ko hari ubufasha ku bantu barwaye umugongo ?

Ni byiza kwirinda bimwe mubyo tumaze kuvuga haruguru kuko byangiza umugongo, ariko hari n’ababa barwaye umugongo warabazengereje,ubu rero habonetse inyungariramirire zikoze mu bimera zifasha gufasha ingingo ziba zarangiritse nk’amagufa ndetse n’ibindi bice byo mu ngingo biba bigenda bisaza.Izi nyunganiramirire zirizewe ku rwego mpuzamahanga kuko zibifitiye n’ubuziranendge butangwa n’ibigo bikomeye nka FDA (Food and Drug Admnistration). Muri yo twavugamo nka : Compound marrow powder,Calcium Capsule,Joint Health Capsules...

Uramutse ukeneye izi nyunganiramirire wagana Horaho Life aho ikorera mu mugi wa Kigali mu nyubako yo kwa Rubangura muri Etage ya 3, mu muryango wa 302 na 301 cyangwa ugahamagara kuri 0789433795/0726355630.Ndetse wanasura urubuga rwabo arirwo www.horahoclinic.rw.


INKURU ZA :
Tanga Igitekerezo
Ibitekerezo
IGURIRE
Reba Ibindi Byinshi
IBARUWA ZA JORIJI
URUKUNDO
INKURU ZIKUNZWE
English
Ibitekerezo
IZINDI NKURU WASOMA